Ntabwo twakwingingira umuntu kuduha umutekano – Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko ntawe u Rwanda rwakwingingira kuruha umutekano kuko ari uburenganzira bwarwo kuwubona, bityo uwo ari we wese akaba agomba kuwuruha byanze bikunze.

Mu ijambo yagejeje ku batuye akarere ka Burera na Musanze ubwo yabasuraga kuri uyu wa gatatu tariki 08 Gicurasi 2019, Perezida Kagame yagarutse ku bijyanye n’umukano w’igihugu yibutsa ko kuri iyi ngingo ntawe ufite uburenganzira bwo kuwuhungabanya.
Yagize ati “Ntabwo twakwingingira umuntu kuduha umutekano. Bagomba kuwuduha byanze bikunze. Ndavuga ababa baturimo n’abari ahandi. Nabo tubageraho. N’abari hanze y’igihugu bahora bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu... bamwe baratwizanira ikibazo tukagikemura. Ni ukubiha igihe gusa. Hari abandi tuzazana batarizana, ni ho mvugira ko umutekano ari ku neza mbere na mbere. Uburyo bundi, ni ku ngufu kandi turazifite.”

Yakomeje agira ati “N’abo bose mujya mwumva bari ku maradiyo no kuri internet n’ahandi... bariya ntibazi ibyo bavuga. Ntibazi icyo bakinisha. Biriya barabivuga nk’abantu bari muri Amerika, Afurika y’Epfo, Ubufaransa n’ahandi bakibwira ngo bari kure. Ntabwo bari kure. Ariko n’aho bari ntaho bahuriye n’umuriro. ariko umunsi begereye umuriro uzabotsa. Ibyo bari bakwiye kuba babizi, baba ari bo ari n’abandi n’ababashyigikiye. Bazi ko hano batahakinira.
Thousands of residents are now welcoming President Kagame to Burera District #CitizenOutreach pic.twitter.com/x3jHInYMQ1
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 8, 2019
Perezida Kagame yasabye kandi abaturage kwima amatwi ababazanamo amakuru y’ibihuha kuko byose ari ibinyoma bigamije kubarangaza ngo batezuke ku rugamba rwo kwiteza imbere.
Ati “Ni bababwira ibyo mujye mubabwira ko bakinisha umuriro uzabotsa. N’icyo cy’umutekano ntawe twabyingingira. Umuntu akwiye kuba abyumva. Twabuze umutekano igihe kinini, dutakaza byinshi ariko icyo gihe cyararangiye. Turashaka amahoro ku neza cyangwa ku bundi buryo. Ibyo ndagirango mbibibutse kuko mubifitemo uruhare, ariko ndagirango nabasezeranye ko n’ibiba byabanyuzeho, twe ntabwo bizatunyuraho.”

Avuga ku bibazo byagaragajwe n’umuyobozi w’akarere ka Burera Florence Uwambajemariya, Perezida Kagame yibukije ko byinshi muri byo bikwiye kuba bikemurwa n’abayobozi ku nzego zitandukanye.
Ati “Hari ibibazo bikwiye kuba bitagihari. Ikibazo cy’imbuto z’ibirayi n’ibindi bihingwa mumenyereye guhinga, ntabwo cyari gikwiye kuba ikibazo gikwiye gusubirwamo buri munsi buri munsi.
Ibibazo by’amaradiyo na televiziyo, nabyo bisubirwamo buri munsi. Ndetse n’uburyo abaturage bahitamo kumva amakuru cyangwa ibindi biganiro biriho hirya no hino ku isi, bagahitamo ibituruka mu baturanyi kurusha ibikwiye kuba bibahabwa hano iwacu. Nta mpamvu. Ibyo nabyo bimaze imyaka 5, imyaka 10 ntabwo twari dukwiye kuba twarananiwe icyo kintu.”

Perezida Kagame yagarutse kandi ku kibazo cy’abambuka bakajya gushaka serivisi mu bihugu by’abaturanyi nyamara akenshi izo gahunda ziboneka mu Rwanda kurushaho, cyangwa se zaranatangirijwe mu Rwanda.
Ati “Ingero z’abana bambuka bakajya kwivuza, uburyo bwo kubikora bwratangiriye hano mu Rwanda. Abantu bakaza gukanguka ari uko twagiranye ibibazo n’abaturanyi baduteye. Bakajya gushaka serivisi bakwiye kuba bafite hano kandi bihari. Ntabwo byumvikana.”
“Nta mpamvu abana 100 bajya mu cyumba kimwe, kandi ubwo hari benshi basibye, hari n’abarimu basibye. Usiba ugiye gukora ibiki kandi uri umwarimu. Umwana asiba ishuri kubera iki? Ababyeyi baba bari hehe? Abayobozi baba bari hehe? Umwarimu nasiba ishuri umwana azasiba ishuri. Ntabwo umwana yajya kwiga, abayobozi badahari.”











Inkuru zijyanye na: Kagame mu turere tw’u Rwanda
- Perezida Kagame yasabye abacuruzi ba Rubavu gucuruza bagamije isoko rinini
- Uwashaka guhungabanya umutekano wacu ajye abanza atekereze kabiri – Perezida Kagame
- Icyo twashakaga mwarakiduhaye, ubu natwe icyo mwadushakagamo tugomba kukibaha – Perezida Kagame
- Perezida Kagame i Musanze: Abayobozi bihutiye kwandika ibibazo by’abaturage (Amafoto)
- Abagishaka guhungabanya umutekano bazahura n’ibintu bibi cyane - Perezida Kagame
- Ntabwo ba mukerarugendo bajya ahantu hadafite umutekano – Perezida Kagame
- Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe
- Ibihumbi by’Abanyamusanze byiteguye kwakira perezida Kagame (Amafoto)
- Burera: Inzego zananiwe gusobanurira Perezida Kagame ikibazo cy’uruganda rw’amata
- Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Burera mu mafoto
- Perezida Kagame akigera i Burera yakiranywe ubwuzu (Amafoto)
Ohereza igitekerezo
|
Yes.Abantu barwana baba bakina n’urupfu.Kandi upfuye ntagaruka.War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira,kubera ko Imana itubuza kurwana.Intwaro yacu ni Bible.Tuyirwanisha tujya mu nzira tukabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo. Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.