Ntabwo abapolisi bigishwa gutukana cyangwa kuvuga nabi- CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera, yasabye Abanyarwanda kumenya nimero itishyurwa bagomba guhamagaraho kugira ngo bajye batabarwa vuba na bwangu.

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda
CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Yabitangaje nyuma y’aho umunyamakuru yari amaze kumumenyesha ko hari abapolisi batukana ndetse bagahutaza abaturage.

CP Kabera avuga ko umwaka wa 2020, muri Polisi y’u Rwanda, ugomba kurangwa n’imikorere mishya izira amakemwa, ariko ko abaturage na bo bagomba kuyitungira agatoki.

Mu kiganiro Polisi yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu, Umunyamakuru witwa Uwizeye Marie Louise yamenyesheje Polisi ko afite ibimenyetso by’uburyo bamwe mu bapolisi ngo batuka abaturage ndetse bakanabakubita.

CP John Bosco Kabera, yamusubije agira ati “Hari nimero ziba zaratanzwe, mwatubabariye mukazandika.

Ntabwo abapolisi bigishwa gutukana cyangwa kuvuga nabi, umupolisi nagutuka uterefone izi nimero 3511, n’unahura na Kabera akagutuka uzaziterefone”.

Polisi isaba ko umuntu wese wakenera ubutabazi bwihuse yajya ayihamagara kuri nimero 112, ushaka kumenyesha iby’impanuka agahamagara 113, amakuru ku bijyanye n’uwarohamye mu mazi ngo hitabazwa nimero 110.

Uwifuza gutanga amakuru ku bijyanye n’ahabereye inkongi ahamagara 111, uwifuza gutanga amakuru ajyanye n’ahakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ahamagara 3512, naho uwifuza gutanga amakuru ku bijyanye n’abana bahohoterwa, babuze cyangwa bakoreshwa imirimo ivunanye yahamagara nimero 116.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

hhhhhhhhhh. muzarebe ukuntu bayobora imodoka bazitunga agatoki nkaho ba nyirazo bqbq barazibye

mukosore yanditse ku itariki ya: 4-01-2020  →  Musubize

Nkawe wandika ngo bayobora imodoka bayitunga agatoki urashaka ko bayitunga iki? kuyitunga urutoki uyereka aho inyura iryo naryo nikosa. Ariko mwagiye mushima ko ntacyo police idakora kandi ko tubizi ugaragayeho ikosa arahanwa niba ushidikanya uzage kacyiru bakwereke aho abapolisi bitwaye nabi bakosorerwa. Bagasubira mumurongo erega uge wibuka ko mbere yo kuba umupolisi nawe nu muntu ashobora kugwa mu cyaha.

BAGANINEZA Laurent yanditse ku itariki ya: 8-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka