Nsanzimana Etienne yishwe anizwe anatewe ibyuma

Mu mudugudu wa wa Karambi, akagari ka Bumba, umurenge wa Gihango akarere ka Rutsiro,mu ijoro ryakeye ryo kuwa gatatu rishyira kuwa kane habereye ubwicanyi bwakorewe Nsanzimana Etienne w’imyaka 21 y’amavuko.

Nkuko bitangazwa n’inzego za police mu karere ka Rutsiro, ngo ikigaragara nuko Nsanzimana Etienne yishwe mu masaha ya saa mbili z’ijoro mu mvura nyinshi yagwaga. Ikindi police yemeza nuko uyu musore yishwe anizwe kandi abamwishe bakaba bamuteye icyuma.

Nsanzimana Etienne,ubusanzwe yari umukozi wo murugo, yakoreraga umuyobozi w’ishuri ryisumbuye cya Bumba ho mu murenge wa Gihango. Urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ubwo abaturage babonaga yatinze gukingura ari nabwo umurambo we wagaragaraga.

Umuvugizi wa police y’igihugo, Theos Badege, avugako police y’igihugu imaze igihe ibona imfu nyinshi; bityo akaba asaba umuryango nyarwanda kuzuzanya ugatekereza kuri iki kibazo kimaze igihe kigaragara bakakirwanya, bagakomeza kwihesha agaciro aho guhora mu bwicanyi.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, inzego za police zari zimaze guta muri yombi abantu batatu mu bakekwaho kuba aribo bakoze ubu bwicanyi. Abafashwe ni: Muhayimana Jean, Uzabakiriho Ildephonse na Kayumba Nsengiyumva bose bari abaturanyi ba Nsanzimana Etienne. Bari mu maboko ya ya police station ya Gihango.

Police mu karere ka Rutsiro ivugako hari ibimenyetso bigaragara ko bashobora kuba aribo ababikoze. Umuvugizi wa police y’igihugu we avugako hari n’amagambo aba bantu batatu bakekwaho ubu bwicanyi baba baravuze kuri Nsanzimana Etienne mbere yuko yicwa;gusa iperereza rikaba rigikomeje.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mwana Imana imuhe iruhuko ridashira. gusa abo bantu bakurikiranwe nibahamwa n’icyaha amategeko abandame kugirango dukomeze gushyigikira umuco wo kudahana.

Busnesman John Alias Kitenge yanditse ku itariki ya: 25-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka