Nsabiyaremye Gratien yafashwe azira ubujura

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Joseph Nzabamwita, riravuga ko Gratien Nsabiyaremye yafashwe azira ubujura aho gushimutwa nk’uko radiyo Ijwi ry’Amerika (VOA) yabitangaje.

Tariki 02/01/2012, VOA yatangaje ko Twagirimana Boniface, umuyobozi wungirije w’agateganyo wa FDU/INKINGI, yavuze ko Nsabiyaremye Gratien yashimutiwe i Nyamyumba n’inzego za gisirikare.

Umuvugizi w’ingabo z’igihugu avuga ko aya makuru atari ukuri kuko Nsabiyaremye yafashwe na Polisi imukekaho icyaha cy’ubujura.

Mu ma saa tanu z’ijoro rya tariki 01/01/2012, Hakizimana JMV yatabaje abashinzwe umutekano avuga ko yibwe telefoni eshatu n’amafaranga ibihumbi 160. Mu iperereza ryakozwe bagendeye ku bimenyetso byatanzwe na Hakizimana JMV basanze Nsabiyaremye Gratien ari we ushobora kuba yaribye izo telefoni n’ayo mafaranga maze mu gitondo cya tariki 02/01/2012 afatirwa iwe mu rugo mu kagali ka Rubona umurenge wa Nyamyumba, akarere ka Rubavu.

Umuvugizi w’ingabo z’igihugu atangaza ko amakuru yavuzwe na VOA atari yo kuko nta shimutwa ryabayeho. Col Nzabamwita yongeraho ko Gratien Nsabiyaremye yafashwe na polisi yo mu karere ka Rubavu imukekaho icyaha cy’ubujura nk’uko undi wese ukekwaho icyaha icyo ari cyo cyose afatwa akajya kwisobanura.

Nsabiyaremye ni umwe mu bagize komite nyobozi y’agateganyo mu ishyaka rya FDU/INKINGI, akaba ashinzwe urubyiruko. Kugeza ubu ari mu maboko y’ubutabera mu gihe iperereza rigikomeje.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nonese umuntu ashobora kwiyiba? byaba se bihanirwa n’amategeko?

gas yanditse ku itariki ya: 4-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka