Nkama: Abaturage biyemeje gushumbusha uwatemewe inka
Abaturage bo mu karere ka Rubavu biyemeje gushumbusha umugore witwa Mujawingoma Landrada watemewe inka n’abantu batazwi.
Inka ya Mujawingoma utuye mu mudugudu wa Nkama akagari Kabirizi umurenge wa Rugerero akarereka Rubavu, yatemwe mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 8 Nzeli 2015.
Mujawingoma usanzwe ari umupfakazi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyi nka yari yarahawe muri gahunda ya Gira inka abagizi ba nabi bayitemye ibitsi by’inyuma.
Abaturage batabaye bavuze ko babajwe n’ibyabaye, ubuyobozi buvuga ko bugiye gutangira iperereza kubagize uruhare mu gutemagura iyi nka.
Umuyobozi w umudugudu wa Nkama Nyirahineza Solange, yavuze ko Mujawingoma yari asanzwe nta muntu bagirana ibibazo kuko abana neza.
yagize ati "Mujawingoma nta muntu bagirana ibibazo, twatunguwe n’ibyabaye bibaneka ko ari ubugizi bwa nabi kuko batari bagambiriye no kuyiba kuko nta kindi bayitwaye.”
Birababaje kuba umuntu utishoboye yatemewe inka. nk’abaturage batuye mu mudugudu byabereyemo twiyemeje kumushumbusha bitarenze kuwa kane tariki ya 11 Nzeri aho tuzamushikiriza indi nka imuhoza amarira."
Nyirahabineza avuga ko abaturage bamaze kwiyemeza gutanga amafaranga azagurwa iyo nka. Buri rugo mu Mudugudu wa Nkama bakaba bemeye gutanga amafaranga y’u Rwanda 2.300.
Abaturage biyemeje kandi kumucungira umutekano, kuko abatemye inka bashobora kuba bagirira nabi Mujawingoma.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sinamenye, avuga ko batangiye iperereza ariko nta makuru yatanga kubiri gukorwa. Anenga Abaturage kuba badakora irondo uko bikwiye, kuko iyo baba baraye irondo abatemye inka batari kubikira cyangwa bagafatwa.
ati "Ndemeza ko abaturagee badohotse mu kurara irondo ariko icyo tugiye gukora Ni ugukomeza umutekano no kurara irondo kugira hatagira undi uhohoterwa.”
Syldio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|