Ni uruhe rugero rwa byeri umushoferi yanywa ntahanwe?

Birashoboka ko umuntu ufite ibiro 80, anyoye munsi ya litori imwe ya primus agatwara imodoka atahanwa ariko ufite ibiro 60 anyoye urwo rugero ashobora guhanwa.

Polisi yatangaje ibipimo by'inzoga umuntu arenza akaba yahanwa
Polisi yatangaje ibipimo by’inzoga umuntu arenza akaba yahanwa

Ni bimwe mubyagaragaye nyuma y’ikiganiro hagati y’umuturage na polisi, cyakurikiye ubutumwa polisi yashyize ku rubuga rwayo rwa twitter, bukangurira abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze cyane cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka.

Ubu butumwa bugira buti “Inzoga zigabanya amakenga y’umushoferi ntabe akibasha kugenzura umuvuduko agenderaho, kumenya igice cy’umuhanda agenderamo cyangwa se kuba yabasha guhita ahagarara igihe bibaye ngombwa”.

Polisi isoza ivuga kandi ko uretse kuba gutwara wasinze bishyira ubuzima bw’umuntu n’ubw’abakoresha umuhanda mukaga, ngo ni icyaha gihanishwa amande y’amafaranga 150,000 bikagira ingaruka k’umuntu, k’umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.

Ubu butumwa buri mu bika bigera kuri 5 kuri twitter ya polisi y’u Rwanda busoza busaba abafite utubari gushyira ubutumwa bwibutsa abakiriya babo ububi bwo gutwara basinze, kuba bababuza gutwara bamaze gusinda ndetse no kuba babahamagarira imodoka zibacyura mu gihe bigaragara ko ka manyinya kabagezemo.

Uwitwa Mugabo Gilbert yasabye Polisi kumusobanurira urugero ntarengwa umuntu adakwiye kurenza, maze abwirwa ko ari 0.80 rugapimwa n’utwuma twabigenewe tuzwi nka ‘alcohol test cg Breathalyzer’.

Uyu muntu yakomeje kugaragaza impungenge ze zituruka ku kutamenya urugero nyarwo atarenze maze asaba kumenya neza mu macupa cyangwa ibirahure inzoga adakwiye kurenza.

Igisubizo cy’iki kibazo cyaje gutangwa n’uwitwa Cebastien, wavuze ko biterwa n’ibiro by’umuntu, maze yifashishije imibare, yereka ko nk’umuntu ufite ibiro 80, arengeje primus imwe nini n’into yaba yamaze kurenza urugero ntarengwa.

Bimwe mu bisubizo kuri ubu butumwa bwasekeje benshi

Uwitwa Kwizera yatanze igitekerezo cy’uko utwuma dupima umuntu wanyoye inzoga twashyirwa mu tubari maze umuntu akajya ahuhamo yabona urugero rutangira kuzamuka akarekera aho.

Ndihokubwayo we yatanze igitekerezo gisaba abubaka utubari kutirirwa bubaka aho imodoka zihagarara hazwi nka ‘parking’ kuko gutwara wasinze bitemewe.

Malik we yatanze igitekerezo cy’uko uwiyemeje kunywa yajya yitwaza uri mubutahane, kuko ngo uwatangiye kunywa bitoroshye ko yarekera aho.

Yagize ati: “ubundi ugiye kunywa aba akwiye gusiga ikinyabiziga murugo cyangwa akitwaza uri bumutware kuko uwatangiye kunywa biragoye guhagarika cyane iyo aganira n’inshuti ze. Naho ubundi ibi bitwara ubuzima bw’inzirakarengane zitasangiye n’abanyweye”.

Ikibazo cy’impanuka zituruka ku gutwara umuntu yasinze, gihangayikisha inzego z’umutekano ndetse n’ abakoresha umuhanda cyane cyane mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani. N’ubwo imbaraga zishyirwa mu gukumira, umwaka ushize habaye impanuka zigera kuri 20 mu minsi mikuru ya noheli n’umwaka mushya wa 2018, zihitana umwe.

Hari byinshi byagenderwaho kugirango umuntu yemeze inzoga runaka umuntu yanywa maze ntarenze urugero rwemewe n’inzego z’umutakano, nk’ibiro bya nyir’ukunywa, ubukare bw’inzoga yanyoye n’ibindi. Turakomeza kubashakira impuguke ngo zirusheho kumara amakenga abifuza kunezerwa muminsi mikuru ariko kandi birinda kugwa mu cyaha cyo gutwara wasinze ari nako bashyira ubuzima bwabo n’abandi mu kangaratete.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mubyukuri vino ibaye nyinshi iteza ibibazo koko gusa police nidusobanurire uburyo bwogupima ibyobiro nahubundi hazazamo akarengane pe

joni alias mutima yanditse ku itariki ya: 6-12-2018  →  Musubize

Leta ihanisha abasinzi igihano cyo gufungwa kitarengeje amezi 2.Niyo waba udatwaye imodoka.Imana yo,izahanisha abasinzi kubura ubuzima bw’iteka muli paradizo,kimwe n’abandi banyabyaha.Wenda muribaza muti,ese kunywa inzoga ni icyaha?Nubwo amadini yigisha ko "kunywa inzoga ari icyaha",siko Bible ivuga.Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Akenshi bagoreka Bible (to distort the Bible) kubera inyungu zabo.Ikibabaje nuko benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

Mazina yanditse ku itariki ya: 6-12-2018  →  Musubize

Mwiriwe,birasekeje noneho police izajya idendana umunzani wo gupima ibiro nkuru munsi 60kgs se buriya bapima gute?!

Bwiza yanditse ku itariki ya: 5-12-2018  →  Musubize

Iki kibazo gikwiye guhagurukirwa rwose!abantu banywa bagasinda bafite ibinyabiziga bakwiye gukanirwa urubakwiye kuko bahitana abantu kdi batasangiye!cg hazakorwe imihanda y’ abasizi bajye bitwara uko bashaka kuko bo baguye mu mpanuka bajya mu ijuru!!!

Leon yanditse ku itariki ya: 5-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka