Ngororero: umurambo w’umugabo watoraguwe nyuma y’amasaha 12 yapfuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13/04/2012, umurambo wa uwitwa Barthazar Uwizeye watoraguwe mu musarani w’inyubako z’amashuri ya ETO Gatumba, nyuma y’amasaha 12 yari amaze yapfuye.

Uyu mugabo wari usanzwe akora akazi k’ubudozi mu gasantere ka Gatumba, yari ririranywe n’abaturage ku munsi wabanjirije urupfu rwe, nk’uko Ernest Niyonsaba, umuyobozi w’umurenge wa Gatumba yabitangaje.

Inkuru yamenyekanye ubwo bamushatse ngo bamwishyure amafaranga y’akazi yari yakoze ariko bakamubura. Ndetse ngo nta n’inzoga nyinshi yari yanyweye, nk’uko bitangazwa n’umwe mu bo bari bakoranye.

Uwizeye wari ufite imyaka 27, mbere y’uko apfa yari yakoranye n’abandi bantu batuye aho ikiraka cyo gutunda amabati y’inkunga yahawe umurenge wa Gatumba yo gusana amazu yasakamburiwe n’umuyaga.

Ubwo abari bari muri iki gikorwa bakirangizaga, ngo bashatse nyakwigendera ngo bamuhe amafaranga yari yakoreye maze baramubura, nabo niko kwitahira, nyuma umurambo we uza gusangwa mu musarani w’inyubako za ETO Gatumba, ubonywe n’abarinda izo nyubako.

Ariko byari bisanzwe bizwi ko uyu mugabo asanzwe arwara indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije, ndetse n’imibanre ye n’umugore we itari myiza, nk’uko bakomeza babitangaza.

Hagati aho Polisi yahise ijyana umurambo wa nyakwigendera ku bitaro bya Muhororo ngo hasuzumwe icyaba cyamwishe.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

abantu basigaye bapfa nkamatungo se? ahaaaa imana yonyine niyo izi uko tuzabaho .

uwiringiyimana erneste yanditse ku itariki ya: 27-09-2014  →  Musubize

Amaze amasaha 12 apfuye? Niki se kigaragaza ko yara amaze amasaha 12? kuki hatari hashize amasaha 2, 8, 24,36 apfuye?

HAHAH yanditse ku itariki ya: 25-06-2014  →  Musubize

yo sorry imana ikwakire neza ariko wasanga yazize uburwayi bwe nawabimenya ntugukora investigation mubaturage baho mugire kwihanganisha umuryangowe?

ruzindana george yanditse ku itariki ya: 29-03-2013  →  Musubize

ubwose nyakwigendera ntago yabayarazize abagizi banaba? imana imwakire mubayo kuko natwe niho tugana. umufashawe se haricyo yabivuzeho? mwamenya yarasize abana bangahe?

tuyisenge eugene yanditse ku itariki ya: 29-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka