Ngororero: Umugore afungiwe kuri polisi akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano

Polisi y’u Rwanda icumbikiye umugore wo muri ako karere ukurikiranyweho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano n’iterambwoba, akaba acumbikiwe kuri station ya polisi ya Ngororero.

Uwo mugore usanzwe ari umuforomokazi ngo yari asanzwe ari umukozi mu bitaro byo muri Ngororero, ariko aza guhagarikwa ngo bavuze ko yakoraga amakosa mu kazi ariko abaganga bakagaragaza ko yabiterwaga n’uburwayi bwo mu mutwe.

Uyu mugore ntiyishimiye uko guhagarikwa ku kazi, ndetse ashinja bamwe mu bayobozi kuba barasabye umuganga wamusuzumye ukorera kubitaro bya Ndera kwemeza ko afite ubwo burwayi ngo bagira nngo bamwikize.

Nyuma y’aho, uwo mugore yiyemerera ko yakoresheje kashi y’urwego rw’Umuvunyi maze akandikira umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon agasinya nk’umuvunyi wungirije amusaba kurenganura byihutirwa uwo mugore wasezerewe ku kazi arenganyijwe.

Uretse iyo baruwa, uwo mugore ngo yanakoresheje telefoni ahamagara inshuro nyinshi umuyobozi w’akarere amwibutsa ndetse amutegeka kurangiza icyo kibazo, bitaba ibyo ngo agafatirwa ibyemezo.

Ibyo kandi uyu mugore yanabikoze ahamagara umuyobozi wa polisi mu karere nawe amusaba gufasha uwo mugore, byose ngo akaba yarabikoraga yiyise umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane.

Uyu mugore yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuwa 17/12/2013 ubwo yajyaga mu biro by’umuyobozi w’akarere ka Ngororero ngo agiye kureba igisubizo cy’ibyo umuvunyi yabategetse gushyira mu bikorwa.

Umuyobozi w’akarere yahamagaye nomero zamuhamagaraga zitwa iz’umuvunyi ngo bagire ibyo bavugana, ni uko abari aho bumva telefoni ivugira mu gikapu cy’uwo mugore. Uwo mugore ngo yabonye ko ashobora gutahurwa ahita asohoka bwangu yirukira mu bwiherero ajugunyamo ya telefoni amaze kuyikuramo ikarita ikoresha ituma initaba bita simcard.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano ahanishwa ibihano birimo igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 4 )

BAMBIkokondiba baramusuzumyebagasaga afite ikibazocyomumutwe bamubabarire nawesiwe byaturunse kuricyokibazo naho ndiba ataribyo bamufungeyashatsekwigira umunyabwenge.praple try to use royrty even God help you and you can get another job.

Mwesigye denis yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

ko nta mpuro mbonamo se. Sim card na telephone yaba noyo se ari impapuro!!

evariste yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

ko nta mpapuro mbonamo se. Sim card na telephone byaba nabyo se ari impapuro!!

evariste yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Uwo ni umutekamutwe kweri! Akwiye gukizwa Imana ikamugirira neza.

nini yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka