Ngororero : Polisi yatahuye abashyira inzoga zitemewe mu macupa asanzwe acururizwamo inzoga zemewe

Nyuma y’uko polisi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bahagurukiye kurwanya abacuruza n’abakoresha inzoga zitemewe, bamwe batangiye gushaka amayeri yo kuzicuruza bakoresheje amacupa cyangwa ibindi bikoresho bisanzwe bizwi ko bibamo ibicuruzwa byemewe mu gihugu.

Bamwe mu bacuruzi ba kanyanga n’izindi nzoga zitemewe nk’izitwa «urubyutsa», bakoresheje ayo mayeri bakaba baratangiye gutabwa muri yombi ndetse banatanga amakuru ku bandi basanzwe bakorana ubwo bucuruzi.

Zimwe muri izi nzoga bazipakira mu macupa apfundikiye asanzwe agurishwamo inzoga zemewe.
Zimwe muri izi nzoga bazipakira mu macupa apfundikiye asanzwe agurishwamo inzoga zemewe.

Mu mpera z’icymweru gishize, hafashwe litilo 350 z’inzoga z’urubyutsa zitemewe. Ba nyira zo bakaba bari mu gikorwa cyo kuzishyira mu macupa asanzwe acururizwamo inzoga z’ibitoki zizwi ku izina rya « Butunda » zisanzwe zicuruzwa muri kano karere.

Nyuma yaho, hafashwe kandi Muhawenimana Erica na Ngayumujinya Jean ubu bari mu maboko ya polisi, ubwo bapakiraga Kanyanga mu macupa yavuyemo inzoga zitwa African Gin n’aya Uganda Waragi. Aba babikora ku buryo bujijisha bagaragaza ko hariho ibirango by’uko izo nzoga ari izisanzwe zemewe.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngororero, SSP Alphonse Zigira, avuga ko hari n’andi makuru y’abantu banze kureka gukoresha bene izo nzoga. Avuga ko Polisi n’izindi nzego bafatanyije bakomeje gushaka amakuru kuri abo bantu kandi ko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Asaba abantu bafite iyo ngeso kubireka aho gusaba imbabazi ari uko bamaze gutabwa muri yombi. Polisi kandi ishimira abaturage ku bufatanye bwabo mu gukumira no kugaragaza abakora ibyaha.

Ernest kalinganire

Ibitekerezo   ( 1 )

Inzego za Ngororero ndazemera; ahubwo na moto ya AG 100 Yamaha yibwe uyu munsi Ku gicamunsi ya Tubibe Amahoro, turizera ko izaboneka! ifite plaque no RIT 081. Imana ibarinde!

Mauritius’s yanditse ku itariki ya: 15-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka