Ngororero: Nta wahungabanya umutekano w’abaturage bibona mu bayobozi

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, arasaba abayobozi b’imirenge n’utugari guhora bita ku baturage, bakabahora hafi babafasha gukemura ibibazo bahura nabyo. Kuko nta wahungabanya umutekano w’abaturage igihe bibona mu buyobozi bubahora hafi.

Nk’uko byavuzwe n’umuyobozi w’Akarere kuwa 24 Mata 2014, muri Ngororero umutekano wifashe neza muri urusange, abayobozi b’imirenge bakaba basabwe gukumira uwawuhungabanya aho yaturuka hose aho ingufu zigomba gushyirwa mu rubyiruko kuko arirwo rushukika vuba.

Umutekano, gahunda ya Ndi Umunyarwanda, umuganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwisungane mu kwivuza ni zimwe mu ngingo zaganiriweho mu nama yahuje umuyobozi w’Akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’inzego z’umutekano.

Imirenge ikibonekamo abacukuzi b’amabuye y’agaciro bagikorera mu kajagari yasabwe kwisubiraho. Mayor Ruboneza n’inzego z’umutekano bemeje ko ahakiboneka ako kajagari byaba bituruka ku buyobozi bubi bw’umurenge.

Umuyobozi w'akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, arasaba abayobozi kwiyegereza abaturage no gukorana n'urubyiruko by'umwihariko.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, arasaba abayobozi kwiyegereza abaturage no gukorana n’urubyiruko by’umwihariko.

Abayobozi b’iyo mirenge bagomba gutanga raporo y’ibitagenda neza bakunganirwa aho bibaye ngombwa. Abakuriye amasosiyete acukura bongeye kwihanangirizwa ko bagomba gukoresha abakozi bafitiye ubwishingizi n’ibikorersho bijyanye n’umurimo bakora. Imirenge yo mu karere ka Ngororero ikorwa mo ubucukuzi cyane ni Gatumba na Muhanda.

Hakomeje kuvugwa ibibazo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro birimo kwangiza ibidukikije, kwambura abaturage no kubangiriza imitungo, gukoresha abakozi ku buryo butemewe n’amategeko, gucukura nta byangombwa n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero asanga gushyira urubyiruko muri gahunda zose ari kimwe mu byafasha kwihutisha gukemura ibibazo bigaragara mu karere, abayobozi b’imirenge bakaba basabwa kurwitaho no kurwifashisha kurusha uko byakorwaga mbere.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka