Ngororero: Inkubi y’umuyaga yasenyeye abaturage 67

Abaturage bo mu kagali ka Cyome, umurenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero bari mu kababaro k’ibyabo byangijwe n’umuyaga ukomeye mu mvura yaguye kuwa kabiri tariki 28/02/2012 ikangiza bikomeye amazu n’imyaka.

Ku mugoroba wa tariki 28/02/2012 haguye imvura irimo umuyaga mwinshi imara iminota irenga 50 isenya ibisenge by’amazu 67 mukagali ka Cyome, insina nyinshi ziri muri ako gace ziryamye hasi, ndetse n’ibintu byari muri ayo mazu byarangiritse.

Uretse amazu, imyaka ndetse n’indi mitungo yangiritse, abantu babiri bakomerekejwe bidakabije n’ibisenge by’inzu.

Mu rwego rwo kugoboka abasenyewe n’uwo muyaga, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwatanze amahema (sheetings) 25 yo kugoboka abadafite aho baryama ariko ntahagije ugereranyije n’abaturage bafite amazu yangiritse.

Ubuyobozi bw’umurenge wa gatumba burimo gushaka imiryango itandukanye nka Croix Rouge ngo ibafashe kugoboka abo baturage bashakirwa aho baba bikinze mu gihe bategereje kubona isakaro; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge,Niyonsaba Ernest.

Imvura nyinshi ikunze guteza ibibazo mu karere ka Ngororero; hakunze kugaragara inkangu (itenguka ry’imisozi).

Ernest Karinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka