Ngororero: Hari abaza gutura mu mirenge batazwi aho baturutse
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon, hamwe n’inzego z’umutekano (Ingabo na Police) barasaba abayobozi b’imirenge kuba maso no kumenyesha izo nzego abantu bashya baza gutura mu mirenge bayobora.
Mu gihe cy’amezi atatu ashize, mu mirenge imwe n’imwe yo muri aka karere hagiye hagaragara abantu baza kuhatura batazwi aho baturutse. Bamwe muri bo ngo bakamenyekana hashize iminsi bahageze ndetse hakaba n’abasubira iyo baturutse batarabarurwa.
Ingero zitangwa n’inzego zishinzwe umutekano ni umuntu tutabashije kumenya amazina, ngo wagiye agatura mu murenge wa Kavumu waje yiyita impunzi itahutse ndetse ngo akabeshya umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ko afite ibyangombwa birimo na pasiporo ngo yafatiye mu karere ka Nyabihu ariko nyuma bikaza kugaragara ko yabeshyaga.
Undi nawe ngo yaje muri uwo murenge arahatura bivugwa ko ari Umurundi. Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Ngororero avuga ko kwinjira kw’abantu mu buryo nkubwo ubuyobozi butazi cyangwa burimo amakuru y’ibinyoma bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’abaturage kuko baba batazi icyabazanye.
Iki kibazo ngo kizakemurwa no kuzuza buri gihe amakayi y’abinjira n’abasohoka mu midugudu, kandi nabo bakihutira gutanga raporo ku nzego zibakuriye ku buryo nta muntu uzongera kujya mu mudugudu atawusanzwemo ngo aharare umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge atabimenye.
Ibi kandi ngo bigomba kugendana no kunoza uburyo bwo kurara amarondo, aho azakomeza kurarwa n’Inkeragutabara hamwe n’abaturage, ariko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bifuje ko igikorwa cyo kugenzura amarondo cyahabwa abakozi b’akarere bunganira mu gucunga umutekano DASSO, ariko imbogamizi ikaba ari uko bakiri bakeya.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|