Ngororero: Haravugwa ubushyamirane buturutse ku kurogana

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero bakomeje kugirana ubushyamirane n’urugomo bituruka ku kurogana hakoreshwe ibyo bita “ibigambwa” cyangwa “ibitama”, bifatwa nk’ibyitwa “amagini” cyangwa “ibitega” mu tundi duce.

Hamwe na hamwe mu mirenge igize aka karere cyane cyane mu Mirenge ya Ndaro, Bwira, Sovu na Muhororo, usanga abaturage bahora bashyamirana bashinjana kurogana hakoreshejwe ayo mashitani ngo uyatunze aguterereza cyane cyane iyo muhuye akagukoraho cyangwa akayaguteza ku bundi buryo.

Bamwe mu baturage bemera ko ayo mashitani cyangwa amagini abaho koko nk’uko uwitwa Nsanzimana J Pierre abivuga. Ngo ababifite babikomora ku babyeyi babo, kwa sebukwe cyangwa se ku nshuti zabo ariko ngo hari n’ababicirira (nko kubigura ugenekereje).

Mu kubivura abagize umuryango basabwa kuzana ibyo bakeka ko bikoreshwa mu kurogana.
Mu kubivura abagize umuryango basabwa kuzana ibyo bakeka ko bikoreshwa mu kurogana.

Abatuye mu duce twibasiwe n’iki kibazo bavuga ko uwaterejwe ayo magini ayakizwa gusa na nyiri ukuyamutereza kandi hakaba hari ngero zabo byabayeho, maze ababibateje babakoraho bakabavugiraho amagambo bikabavamo.

Hari n’abavura abarozwe bifashishije abavuzi gakondo nk’umugore witwa Mukamazimpaka Alphonsine ukomoka mu Karere ka Karongi, uvuga ko yahawe ububasha bwo kwirukana amashitani ndetse agatumwa kuyahashya mu Karere ka Ngororero ari naho atuye ubu.

Mukamazimpaka avurisha Bibiliya uwarozwe ibitama.
Mukamazimpaka avurisha Bibiliya uwarozwe ibitama.

Kimwe mu bikurura amakimbirane akomeye ni uko aho bigeze ubu, kubera ko abaturage badafite amafaranga yo guhora bavuza kandi iki kibazo kikaba gikomeza kwiyongera, bo ubwabo bahitamo kujya gufata uwo bakekaho kuroga uwarwaye maze bakamukubita bakamusaba kuvura uwo yabiteje, kandi ngo hari aho bikorwa gutyo abari barwaye bagakira.

Gusa bamwe mu bakekwaho gutunga ayo magini bavuga ko babeshyerwa kugira ngo bakunde babakubite cyangwa babateshe umubano bagiranaga n’abaturage, nk’uko Kazungu Philius utuye ahitwa mu Kibanda mu Murenge wa Ndaro, hamwe mu havugwa ibigambwa cyane abivuga.

Ibikekwa ko bikoreshwa mu kurogana basabwa kubitwika.
Ibikekwa ko bikoreshwa mu kurogana basabwa kubitwika.

Uyu mugabo umunyamakuru wa Kigali today yasanze ku biro by’Akarere ka Ngororero kuwa 14/01/2015 yagiye kwishinganisha ngo kuko hari abashaka kumugambanira kugira ngo akubitwe cyangwa yangwe n’abaturage kubera urwango rusanzwe, yemeza ko hari n’abemera kwirwaza (kumera nk’abarwaye kandi ari bazima) maze uwo bashaka guhohotera yamara gukubitwa no gukora ku wari yirwaje agahita akira bityo hakemezwa ko yari yamuroze.

Umukozi w’Akarere ushinzwe imiyoborere myiza, Ndayambaje Védaste Garoi, yemeza ko iki cyorezo gihari koko ariko ko nta gihamya abaturage baba bafite cy’uwabarogeye, bityo akabasaba kwitondera kugira uwo bahohotera cyangwa babeshyera.

Kazungu Philius uhagaze mu nteko y'abaturage avuga ko hari abarenganywa bashinjwa kuroga abandi babateza ibitama.
Kazungu Philius uhagaze mu nteko y’abaturage avuga ko hari abarenganywa bashinjwa kuroga abandi babateza ibitama.

Anasaba abafite ayo mashitani kuyareka kuko hari bamwe babiretse kandi ubu ingo zabo zikaba zifite amahoro.

Kugeza ubu ikibazo cy’amakimbirane aturuka ku kurogana cyangwa guterezanya amagini kiri mu byiganje mu bibazo bizanwa mu nteko z’abaturage, aho hari hashize igihe ibibazo by’amakimbirane y’ubutaka aribyo bihavugwa cyane.

Iyo buri wese atabigizemo ngo ntibikira.
Iyo buri wese atabigizemo ngo ntibikira.
Bamwe banga kunywa umuti bigakurura amakimbirane.
Bamwe banga kunywa umuti bigakurura amakimbirane.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka