Ngororero: Gukubita no gukomeretsa biza ku isonga mu bihungabanya umutekano
Mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Ngororero yateranye ku wa kane tariki ya 12/02/2015, byagaragaye ko amakimbirane mu ngo, ubusinzi buterwa n’inzoga z’inkorano, kunywa ibiyobyabwenge arizo mpamvu z’ingenzi zikurura gukubita no gukomeretsa, iki cyaha ni nacyo gikunze kugaragara muri aka karere.
Muri iyi nama, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngororero, SSP Zigira Alphonse yatangaje ko mu kwezi kwa mutarama icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyakozwe inshuro 9. Yavuze ko bene ibi byaha bigenda byiyongera bityo hakaba harafashwe ingamba harimo gutanga amakuru ku gihe, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kandi buri muturage akumva ko umutekano umureba.

Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Ngororero, Lt Colonel Ryarasa yasabye ko abagaragara ho ibyaha bashyirwa mu kigo ngororamuco cya Kabaya (transit center) bagahabwa amasomo yabafasha kudahungabanya umutekano. Yanavuze ko abadaha agaciro ibikorwa by’iterambere abaturage bakesha gahunda zinyuranye nk’ubudehe na girinka nabo bari mu bahungabanya umutekano.
Inama yanasuzumye raporo yakozwe n’abasenateri n’abadepite basuye Akarere ka Ngororero igaragaza ibitagenda neza bijyanye na Girinka, isuku, inkunga zitangwa muri gahunda ya VUP, ubudehe n’ibindi.
Iyi raporo igaragaza ko gahunda ya girinka yakomwe mu nkokora n’uburiganya bunyuranye nko mu mirenge ya Gatumba na Kageyo. Abayobozi b’imirenge bahawe ibyumweru 2 ngo babe bakosoye ibyagenze nabi muri ziriya gahunda.

Muri iyi nama abavuzi ba gakondo basabwe kugira aho bavurira hazwi kandi bakerekana ibyangombwa bitangwa na minisiteri y’ubuzima na IRST bibemerera gukora uwo murimo. Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko hari aho bajya kuvura bagasiga amakimbirane mu ngo.
Mu nama y’umutekano y’akarere kandi banunguranye ibitekerezo ku myiteguro y’icyunamo kizaba muri Mata 2015. Abayobozi b’imirenge basabwe gushyiraho gahunda yo kwibutsa abaturage gukomeza gukora isuku ku nzibutso no kuzitabira kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi. Imihigo yo mu ngo kimwe na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza nabyo byagarutsweho hafatwa umwanzuro ko bizarangirana n’ukwezi kwa Gashyantare.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|