Ngororero: GMC ikomeje gukora ibikorwa by’ubucukuzi rwihishwa
Abatuye mu murenge wa Gatumba muri Ngororero ahitwa Cyome y’Epfo baremeza ko isosiyete ikora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa GMC ikomeje ibikorwa by’ubucukuzi kandi yari yahagaritswe gukora ibyo bikorwa n’ubuyobozi bw’akarere kuwa 28/08/2013 kubera ibibazo iyo sosiyeti igifitanye n’abaturage.
Guhagarikwa by’agateganyo kw’ibikorwa bya GMC byatewe n’uko akarere gasaba iyo sosiyete ko yabanza gukemura ibibazo ifitanye n’abaturage birimo gusenyerwa n’intambi ikoresha mu kumena ibitare by’aho icukura mu kuzimu, kandi kugeza ubu bikaba bitarakorwa.
Abatuye aho Cyome y’epfo babwiye Kigali Today ko GMC igikomeje guturitsa izindi ntambi, cyane cyane ku masaha y’umugoroba ku buryo no ku mugoroba wo kuwa 04/9/2013 GMC yaturikije intambi enye hagati ya saa moya na saa tatu z’umugoroba.
Abatuye ahakorerwa ubucukuzi na GMC babwiye Kigali Today ko ibikorwa by’ubucukuzi byasubitswe gusa ahantu hato, bavuga ko ari mu ndaki enye, zifite nomero zikurikirana kuva kuri rimwe kugeza kuri kane, naho ngo indaki nomero 8 na 9 zikaba zigikora ari nazo n’ubundi zisanzwe zitanga amabuye menshi.
Umuyobozi wa GMC wungirije, bwana Ruzindana Munana yabwiye Kigali Today kuri telefoni ko ntacyo ashaka kuvuga kubyo abaturage bagaragaza nk’impungenge.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyome nawe yemereye Kigali Today ko aho hantu hahagaritswe ariko ubucukuzi bukaba bugikorwa. Sebitereko Bustan ushinzwe ibidukikije mu karere ka Ngororero yabwiye Kigali Today ko inama y’umutekano y’akarere yahagaritse by’agateganyo ibikorwa by’iyo sosiyete, bityo ngo ibaye yararenze ku cyemezo cyafashwe mu nyungu z’abaturage hazafatwa izindi ngamba.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero ntibayashije kuboneka, ariko uyu mukozi ushinzwe ibidukikije yabwiye Kigali Today ko bagiye kubikurikirana bakamenya ibiri kubera muri Cyome y’Epfo, bakazafata ingamba n’ubuyobozi bw’akarere.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|