Ngororero: Gerenade yaturikanye abana babiri

Umwana witwa Mugisha Tito yaturikanywe na Gerenade ahita apfa, uwitwa Niyonkuru Thomas w’imyaka icyenda arakomereka bikabije. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yatangarije Kigali Today ko ibi byago byabereye mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Ngororero, tariki 15 Ukuboza 2022 nyuma y’uko aba bana batoraguye gerenade mu murima, bajya kuyicuruza ku musore witwa Ishimwe Evariste usanzwe agura ibyuma by’injyamani bashaka kuyimugurisha arayanga, hashize akanya gato irabaturikana.

Ati “Abana bayigumanye uwo mugabo amaze kuyanga ihita iturika umwe ahita apfa undi imukomeretsa mu maso. Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Muhororo, uwakomeretse na we agezwa kwa muganga kugira ngo yitabweho”.

CIP Mucyo avuga ko bamenye amakuru ko iyo Gerenade ari iyatakaye mu bihe by’intambara atari gerenade yari ibitswe n’abantu ngo bayikoreshe mu bikorwa bibi.

CIP Mucyo asaba abantu bakuru ndetse n’abakiri bato kwirinda gukinisha ibyuma batoraguye batabizi ndetse aho babibonye bagatanga amakuru ku nzego z’umutekano kugira ngo bitegurwe.

Ati “Haba umwana cyangwa umuntu mukuru ntawe ukwiye gukinisha ikintu atazi, by’umwihariko ababyeyi bakwiye kubikangurira abana ndetse na bo aho babibonye bagatanga amakuru ku buyobozi bubifite mu nshingano kugira ngo babafashe kubituritsa bidahitanye ubuzima bw’abantu”.

Impamvu asaba abantu kwitondera gukinisha ikintu batazi ni uko hari aho usanga ibikoresho by’intambara byaragiye bitakara bikarengwaho n’itaka bikazagaragara hashize igihe kirekire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwomuntu ucuruza ibyuma nae afite amakosa cyaneko yabonagako Ari abana, yarikuyigura Ubundi akabimenyesha inzego zumutekano pee gusa uwo muziranenge Iman imwakire pee🥰😭😭😭

Biziyaremye yanditse ku itariki ya: 16-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka