Ngororero: Bakomeje gushakisha umusore umaze iminsi itandatu agwiriwe n’ikirombe
Mu Murenge wa Bwira mu Karere ka Ngororero, bakomje gushakisha umusore wo mu kigero cy’imyaka 20, umaze iminsi itandatu agwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro ya Koruta, cyari kimaze hafi iminsi 20 gifunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.
Icyo kirombe cyafunzwe ku wa 15 Ukwakira 2024, ariko ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi RMB, cyari cyahaye amezi atatu abasanzwe bagikoreramo aribo, Kompanyi yitwa Rwanda Young Miners Ltd, kugira ngo bakureho ibikoresho bahashyize birimo iby’ubucukuzi.
Ku wa 31 Ukwakira 2024, mu ijoro ngo nibwo nyakwigendera yinjiranye na bagenzi be bane (4) mu kirombe harimo n’umukobwa, banyuze mu nzira y’ubuhumekero bwacyo, kuko cyari gifite ubwinjiriro bumwe kandi burinzwe n’umuzamu.
Bagezemo ngo nibwo batangiye gucukura bitemewe n’amategeko ikirombe kirabagwira, barahunga, ariko uwitwa Habimana Gilbert kiramufata, ku buryo bagenzi be bananiwe kumukurura ngo bamukure mu bitaka byari bimaze kumurengera.
Umuyobozi wa Young Miners Ltd, Bizimana Jean Bosco avuga ko nyuma y’uko bahagaritswe ku itariki ya 23 Ukwakira 2024, kuri icyo kirombe hatangiye kwigabizwa n’abahembyi ndetse hakaba hari ibirego biri muri RIB, kubera ubwo bugizi bwa nabi bw’abashakaga guhita batangira gucukura mu buryo butemewe.
Agira ati, “Uwo muntu yaguyemo n’ubundi kuko ntawari uri kumufasha gukora ubucukuzi mu buryo bwemewe, turasaba ko niba RMB itaradusubiza kuko twayandikiye tuyisaba gukosora ibyatumye batwaka uruhushya rwo gucukura, inzego zibishinzwe zasakaza umutekano kugira ngo hakomeze kwirindwa ingaruka zo kuba tutakihakorera”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe avuga ko hataramenyekana niba uwaguye mu kirombe yaba ari umuhebyi, cyangwa uwari usanzwe ari umukozi wa Kompanyi yahacukuraga, ibyo bikaba bizasuzumwa nyuma yo kumukuramo kuko n’ubundi yagiyemo ngo aciye mu rihumye umuzamu.
Agira ati, “Ibyo twazabimenya turebye ibijyanye n’aho bahemberaga abakozi, aho babatangiraga ubwishingizi, kuko ubu icya mbere turi gukomeza gushaka uko yakurwamo, ibindi byemezo byafatwa nyuma yo gushakisha bihagije kuko ntawavuga ko hahita hasibwa”.
Ku kijyanye n’umutekano w’ibirombe bifungwa ariko uburinzi bwabyo bukaba bukeya ku buryo abahebyi bigabiza ahamaze gufungwa, Nkusi avuga ko bakomeje gusaba RMB kubashakira abaza kuhakorera bujuje ibisabwa, cyangwa bagasubiza vuba abamaze gufungirwa nabo bakuzuza ibisabwa bagasubukura imirimo.
Agira ati, “Turakomeza gusaba RMB ko yakomorera abahagaritswe kuko si aho honyine hari izindi Kompanyi eshanu zahagaritswe, kugira ngo baduhe abahakorera cyangwa basuzume ubusabe bw’abahagaze basubukure imirimo kugira ngo bakomeze no kurinda aho hantu”.
Nkusi avuga ko mu gihe ubwo busabe butarahabwa agaciro, bagiye kureba uko hashyirwa imbaraga mu kubungabunga ubwo butaka bacukuramo, kuko abahagaritswe baba batakihashyira imbaraga zo kuharinda. Kugeza ubu uwaguye mu kirombe ari gushakishwa hifashishijwe imashini isanzwe ya tingatinga.
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo Koko iyo mashini nikomeze imushakishe turebe ko yazamugeraho, kuko buriya birababaza kumva ngo umuntu wawe yapfuye Kandi utari kubona umurambo, bamwe biranabagora kubyakira, mwifurije kuruhukira mu Mahoro Kandi nihanganishije n’umuryango we muri rusange.