Ngororero: ari mu maboko ya polisi akekwaho kwica nyina

Umusore witwa Niyibizi Andre ari mu maboko ya polisi akekwaho ko yaba ari we wishe nyina, Bwenge Perusi, witabye Imana mu ijoro rishyira tariki 28/01/2012 mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero.

Uyu musore avuga ko mu ijoro rya tariki 27/01/2012 yatashye yasinze mu ma saa mbiri zijoro, akajya gusaba nyina ibiryo ariko agasanga yakinze agafata icyemezo cyo gukinguza urugi imigeri kugeza ruguye imbere mu nzu.

Niyibizi akomeza avuga ko atigeze abonana na nyina kuko ubwo nyina yavuzaga induru, yahise yiruka nyuma akaza kumva ngo nyina yapfuye. Yongeyeho ko ntacyo yapfaga na nyina kuburyo yamwica.

Nubwo Niyibizi avuga ibi ariko, abaturage bazi ibyo muri uyu muryango bavuga ko uyu musore yajyaga yishyuza nyina amategura ye 100, nyina yasakaje inzu yubatse ubwo uyu musore yajyaga kwibera i Kigali mu 2009, akagaruka nyuma yimyaka ibiri nigice. Niyibizi akaba yahoraga yishyuza nyina ayo mategura ye, abaturage bakaba bakeka ko aricyo yamuhoye.

Ubwo twageraga ahabereye ubu bwicanyi, umurambo wa Bwenge Perusi wahise ujyanwa mu bitaro bya Muhororo gusuzumwa.

Uyu musore ukekwaho kwica nyina avuka mu kagali ka Kaseke umurenge wa Ngororero ari naho yubatse akaba yarashatse ariko ntiyumvikane n’umugore we kugeza ubwo yajyaga gusaba ibiryo nyina.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko nkabanu bica bakica na banyina yewe ndumiwe koko
gusa Yesu abatabare kandi ntibikazongere kuko birakabije

jean yanditse ku itariki ya: 28-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka