Ngororero: Akurikiranyweho kwica nyina akamujugunya mu musarani

Umusore w’imyaka 26 wo mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Nyange, Akagari ka Nsibo ho mu Mudugudu wa Cyambogo, akurikiranyweho kwica nyina akamujugunya mu musarani.

Uyu musore witwa Ngirababyeyi wari uzwi ku izina rya Ndiyeranja, biravugwa ko yishe nyina witwa Mugengarugo Epiphanie tariki 5 Nzeri 2022.

Amakuru abaturanyi ba Mugengarugo bahawe n’umwe mu bana be avuga ko, uyu Ndiyeranja mbere y’uko yica nyina yabanje gutuma mushiki we kuri butike kugura umuceri.

Bati:” Mushiki we yatubwiye ko musaza we Ndiyeranja yaje mu rugo atuma ako gashiki ke umuceri ku muhanda, agarutse asanga mu nzu nini babagamo na nyina harimo amaraso menshi, abajije musaza we Ndiyeranja amubwira ko ayo maraso ari ay’urukwavu. Yaje kongera kumutuma ku muhanda agarutse asanga amaraso yayahanaguye ahita akinga iyo nzu nini babagamo aragenda maze we na musaza we wundi bakurikirana bajya kuryama mu nzu yo mu rugo bategereza ko agaruka baramuheba”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Niyibaha Thomas, yabwiye Kigali Today ko Ngirababyeyi yavukanaga n’abana batatu, ari na we mukuru ufite imyaka 26, agakurikirwa n’umuhungu ufite imyaka 17 ndetse n’umuhererezi w’umukobwa ufite imyaka 14 y’amavuko.

Gitifu Niyibaha avuga ku ifatwa rya Ngirababyeyi wari umaze igihe ashakishwa n’inzego zishinzwe umutekano, yagize ati:”mu gitondo cyo ku wa Gatandatu i saa mbili n’igice, nibwo Polisi, DASSO, Irondo n’inzego z’ibanze bafashe uwitwa Ngirababyeyi bakunda kwita Ndiyeranja w’imyaka 26 y’amavuko”.

Akomeza agira ati:”Ngirababyeyi yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB Nyange, aho batangiye iperereza akaba na we yiyemerera icyaha avuga ko hari amafaranga nyakwigendera yari amubikiye yamwimye”.

Gitifu avuga ko uwo muryango wabaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ukaba wafashwaga n’inzego z’ubuyobozi , dore ko nyakwigendera yashyinguwe n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’abaturage, akongeraho ko abo bana bazakomeza kwitabwaho n’ubuyobozi mu nkunga y’ingoboka ndetse hakurikizwe amategeko mu kubafasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Reka mbanze nshimire Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje gushiraho inzego zitandukanye zishinzwe umumutekano hagamijwekurwanya abahungabanya umutekano wabaturarwanda Bose muri r
usange.murakoze cyane,Naho Ndiyeranjawe ubutabera bumuhe igihano gifatika kuko abantu nkabo batazi guha agaciro ikiremwa muntu ntabwo tubakeneye nabo kudindiza iterambere ryigihugu cyacu nabanyarwanda murirusange .

Sifa yanditse ku itariki ya: 17-09-2022  →  Musubize

Birababajepe iyonkuru iteyagahinda.Arikowagirango uwomwana yakoreshaga ibiyobyabwege. Nonesekuba Mamawe yaramurimo amafaraga bizeko yamuvutsa ubuzima,Urubyiko ndeste na bandibanyarwanda murirusange dukwiriye kugira umutima w’ihangana ndeste nokumenya Indangagagakiro na kirazira.Murakoze.

Izaduhire Eric yanditse ku itariki ya: 15-09-2022  →  Musubize

Rwose uwomusore nimusanga ahamwa nicyaha mumuhane mwihanukiriye

Ndahayo jean Pierre yanditse ku itariki ya: 14-09-2022  →  Musubize

Baravuga ngo numusazi atinya nyina ndumva nubundi uwomuntu ntacyo amariye umuryango ndetse n’igihugu kuko ntandang’agaciro zubunyarwanda ndetse nub’umuntu nawe ndumva isasu ryamubona hakirikare areke gutera abandi agahinda,sidukwiye kumva no gutekereza ko amarorerwa mabi nkayo yabaho

MUGABO donatien yanditse ku itariki ya: 14-09-2022  →  Musubize

Ariko umuntu yicenyina ngonamafranga amarimo ubuse uwamubaza ibyoyamutanzeho yabibonera agaciro kabyo gusa Imana itabare isi

alias yanditse ku itariki ya: 13-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka