Ngororero: Abantu 4 bafunzwe bakurikiranyweho guhungabanya umutekano

Abasore bane bose bo mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero bafungiye kuri polisi ikorera muri ako karere bakurikiranyweho guhungabanya umutekano by’igihe kirambye kuko bigize indakoreka mu kagali batuyemo.

Nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bw’ibanze mu kagali ka Rususa abo basore batuye mo, ngo bahora bateza intambara n’umutekano mucye mu kagali ndetse no hanze yako, aho bakeka ko baba banyoye ibiyobyabwenge ndetse bamwe mubabazi bakabihamya.

Ubwo bafatwaga mu ijoro rishyira tariki 20/08/2013, abo basore bari bamaze gukura urugi rwari rukinze inzu y’umucuruzi witwa Uwamungu Prudence bakunze kwita YAYA ndetse banateye amabuye menshi hejuru y’inzu.

Babiri (iburyo) bemera icyaha naho abandi (ibumoso) bakagihakana.
Babiri (iburyo) bemera icyaha naho abandi (ibumoso) bakagihakana.

Babiri muri aba basore bemera icyaha naho abandi bakagihakana, umwe mubacyemera akaba yatubwiye ko babitewe nuko uwo mucuruzi yari yanze kubagarurira kumafaranga 5000 bari bamwishyuye agomba gukuraho 300 gusa.

Abaturage bari hafi aho kimwe n’uwo mucuruzi bavuga ko abo basore bari bagamije kwiba maze babonye umucuruzi yabiketse agakinga inzu ye bahitamo kumena urugi ngo bamusangemo imbere.

Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Ngororero bukomeje gukusanya ibimenyetso ku byaha byo guhungabanya umutekano no gukoresha ibiyobyabwenge abo basore baregwa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka