Ngororero: Abantu 2 bari mu bitaro kubera ibikomere n’imvune batewe n’inkangu

Mukagatare Bernadette n’umukobwa we Nyiraneza Grace bo mu mudugudu wa Gasave mu kagali ka Kamasiga, umurenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero barwariye mu bitaro bya Muhororo kubera ibikomere n’imvune batewe n’inkangu.

Kuwa kabiri tariki 16/04/2013 haguye imvura nyinshi iritura umukingo wari haruguru y’inzu abo bombi basanzwe batuyemo ariko bigera ku mugoroba babona nta kibazo kuko utari wageze kunzu cyane.

Nkuko babidutangarije ubwo twabasangaga mu bitaro aho barwariye, ngo byageze nijoro bumva ibintu bihondagura, bagiye kubyuka inzu ihita ibagwa hejuru.

Baribaza aho bazajya niboroherwa kuko inzu yabo yasenyutse.
Baribaza aho bazajya niboroherwa kuko inzu yabo yasenyutse.

Bombi bafite ibikomere ndetse n’imvune ahantu hatandukanye kubera amatafari n’ibiti by’inzu byabituye hejuru. Ibintu byose byari muri iyo nzu byatwawe n’amazi ndetse imyenda bambaye bayihawe n’abaturanyi ubwo babatabaraga.

Uretse aba babiri abaganga bavuga ko bazakira kuko batarembye cyane, abandi bantu babiri bo mu murenge wa Bwira, umwe wo mu murenge wa Kabaya ndetse n’undi wo mu murenge wa Nyanjye bamaze guhitanwa n’amazi aterwa n’imvura nyinshi mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa.

Imiterere y’imisozi igize akarere ka Ngororero ikomeje kuba imbogamizi ku myubakire dore ko bamwe mub agezweho n’ibyo biza batuye ahantu hateganyijwe imidugudu, naho abandi bakaba basanzwe batuye ahantu habi kuburyo bari mu bagomba kwimuka.

Bari batuye ku musozi wagenewe umudugudu.
Bari batuye ku musozi wagenewe umudugudu.

Imvura nyinshi kandi ikomeje kwangiza imihanda, amazu, amateme, ibihingwa n’ibindi bikorwa remezo. Ikibazo cy’imiturire ku misozi ihanamye mu karere ka Ngororero gituma umubare w’abagomba kwimurwa wiyongera buri munsi aho ubu abihutirwa basaga ingo 3000.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero burasaba abaturage batuye ahantu hagaragara ko hateza impanuka kwihutira kwimuka badategereje ko abayobozi babiruka inyuma kuko aribo barengera ubuzima bwabo.

Abaturage barasabwa kudasatira imigezi n'imisozi ihanamye cyane.
Abaturage barasabwa kudasatira imigezi n’imisozi ihanamye cyane.

Ndayambaje Vedaste Garoi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Ngororero avuga ko uko kwimuka bidindizwa n’uko abantu bose bifuza kubakirwa kandi hari abafite ubushobozi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka