Ngororero: Abaharaye gushyingira abakobwa muri RDC barasabwa kwitonda
Muri iyi minsi mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Ngororero haravugwa imiryango imaze igihe iharaye gushyingira rwihishwa abakobwa babo mu gihugu gituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bakaba basabwa kubyitondera.
Amakuru atugeraho ni uko hari abitwikira ijoro bakambuka hakurya basa n’abagiye mu bikorwa bisanzwe bihuza impande z’ibihugu byombi ariko bagahita bashakira yo abagabo nyamara batabanje gusezerana byemewe n’amategeko.
Ibi twanabihamirijwe na bamwe mu baturage bo mu murenge wa Muhanda, bavuga na bamwe mu bakobwa bazi bagiye muri ubwo buryo ntibagaruke kandi imiryango yabo ibishyigikiye.
Kubera iyi myitwarire, umuyobozi w’akarere aherutse gusaba abaturage kwirinda gukomeza gukora amakosa nkayo kuko ashobora guteza umutekano mukeya ku bashatse bitemewe n’amategeko, cyangwa bikazagaruka abazabakomokaho bashobora kuzirukanwa muri icyo gihugu kubera kutagira ibyangombwa byo kuhatura.
Asaba abashaka gushyingira muri icyo gihugu gukurikiza amategeko agenga abashakanye ku mpande zombi kugira ngo birinde ingaruka zizaba nyuma. Muri iki gihe kandi, abaturage barasabwa ubushishozi kuko hari Abanyarwanda bo mu mutwe wa FDLR bakihishe muri RDC bashobora kwihisha inyuma y’ibyo bikorwa.
Bamwe mu bakobwa bajya muri icyo gihugu hamwe n’ababyeyi babo ngo babeshywa ko muri Congo hari ubutunzi bwinshi kandi butagenzurwa hamwe n’amasambu kuburyo ushatse yo ashobora kuzakiza umuryango we. Kugeza ubu, nta mubare nyawo w’abamaze kwijyana muri icyo gihugu turabasha kumenya.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abo bakobwa bo se babuze abanyarwanda bashakaho? nibibukeko imari atari imana.nibifatire icyemezo be kugendera kubyo bababeshya