Ngororero: Abagabo babiri barashinjwa guhitana abo bashakanye mu ijoro rimwe
Mu ijoro rishyira kuwa 22 Nzeri uyu mwaka, abagabo babiri bo mu karere ka Ngororero ngo bivuganye abagore babo bakoresheje ibikoresho gakondo nyuma yo gusinda inzoga no kwigamba ko bazica abo bari barashakanye.
Umwe muri abo bagabo ni uwitwa Munyambibi Boniface w’imyaka 65 wo mu murenge wa Muhororo wishe umugore we Bugenimana Xavera w’imyaka 68 hamwe n’umwana babyaranye akoresheje ishoka yasa ibiti.
Amakuru dukesha abaturanye n’uwo mugabo ngo ni uko muri urwo rugo hari hamaze iminsi hari intonganya za hato na hato ariko ngo nta rugomo rwahaherukaga.
Bavuga ko uyu mugabo yagiye mu kabari akanywa inzoga ariko hashira akanya akajya avuga ko nagera mu rugo umugore we atamukira, gusa ngo ntiyavugaga icyo amuhora kuburyo bamwe bakekaga ko ari ubusinzi.
Undi mugabo nawe wakoze amahano ni uwitwa Kazubwenge wo mu murenge wa Bwira nawe watemye umugore we akoresheje umuhoro.
Uyu mugabo nawe ngo wari wabanje kunywa ibiyobyabwenge yaratashye ahita yica umugore we maze arahunga ajya mu ishyamba, ariko aza kwikurayo nyuma y’iminsi ibiri aho bikekwa ko yari atangiye kwicwa n’inzara.
Ubu aba bagabo bombi bafunzwe na polisi ikorera mu karere ka Ngororero aho bategereje gushyikirizwa inkiko, nazo zabahamya ibyaha bakaba bakatirwa igifungo cya burundu giteganywa n’amategeko.
Ubuyobozi na polisi mu karere ka Ngororero arasaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge no gukumira ihohoterwa ryo mu ngo hatarakorwa ibyaha nkibi.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|