Ngororero: Abafite ibikoresho bya gisirikare kuburyo bunyuranyije n’itegeko barasabwa kubisubiza
Ubuyobozi bw’ingabo bufatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero barasaba abaturage baba batunze ibikoresho bya gisirikare kuburyo bunyuranyije n’itegeko ko babisubiza mbere y’uko batahurwa kuko ubitanze ku neza adahanwa.
Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Ngororero, Majoro Karuhanga, asaba abaturage gutanga ibyo bikoresho no gutanga amakuru kubaba babitunze batemera kubitanga. Akomeza avuga ko abaturage aribo ubwabo bakwiye kwita ku mutekano wabo no gukumira abashaka kubagirira nabi.

Nyuma y’uko muri iki cyumweru dusoje mu mujyi wa Kigali haturikiye igisasu kigahitana ubuzima bw’umuntu naho abandi bagakomereka, Majoro Karuhanga avuga ko nta muntu ukora ibyo yaturutse hanze y’igihugu ahubwo ari ibisasu biba bisanzwe mu baturage.
Kubera iyo mpamvu, abaturage bakaba badakwiye kubikira ibanga abafite ibyo bikoresho byaba amasasu, imbunda cyangwa imyenda ya gisirikare kuko aribyo bakoresha.

Mu karere ka Ngororero nta bikorwa by’urugomo byitwaje intwaro za gisirikare bihaherutse, kuko abaheruka gufatanwa imbunda bafashwe mu mwaka ushize wa 2012 mu kwezi kwa gatanu, mu murenge wa Muhanda ariko nta muntu bari babashije kwica cyangwa gukomeretsa.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|