Ngororero: Ababyeyi barasabwa gutoza abana gukoresha neza umuhanda wa kaburimbo

Ababyeyi bafite abana biga mu bigo by’amashuri abanza byubatse ku nkengero z’umuhanda wa kaburimbo wa Muhanga-Ngororero, barasabwa kwigisha kubigisha kwitondera uwo muhanda ugizwe n’amakoni mu gihe bawambuka.

Umuhanda Muhanga – Ngororero ugizwe n’amakoni menshi bitewe n’imisozi minini iwukikije, ku buryo impungenge ku mutekano w’abana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka Icyenda na 12 zakomeje kwiyongera.

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Gatumba buvuga ko iki kibazo gihari koko, bugasaba abashoferi kwitondera ahari ibigo by’amashuri, ariko ababyeyi nabo bagatoza abana babo kwitwararika mu muhanda.

Atanga urugero rw’ahari aho uku kwihaniza abana kutajya mu muhanda byagize akamaro mu kugabanya impanuka, nko mu Mujyi wa Kigali, bityo akavuga ko n’ahandi bishoboka.

Ku rundi ruhande abashoferi banyura muri uyu muhanda bijujutira uburyo abanyeshuri biroha mu muhanda ari benshi, maze rimwe na rimwe bikanatera impanuka. Hari n’abambukira ahari amakorosi batabanje kureba niba hari ibinyabiziga biri mu muhanda.

Uwimana Nepo ukora akazi ko gutwara abagenzi muri uyu muhanda, avuga ko abashoferi bagerageza kwiwararika iyo bageze ku banyehuri, ariko imyitwarire y’abana ikababera imbogamizi kuko hari n’abahagarara mu muhanda bakinisha imodoka.

Ahavugwaho gutera inkeke ni mu murenge wa Gatumba ku ishuri rya ADEPR, riri mu kagali ka Cyome, ryegereye umuhanda ku buryo no mu gihe cy’akaruhuko usanaga abana bari ku muhanda.

Aha hantu hakunze kuba impanuka ku buryo mu minsi ishize abana bagera kuri bane bagonzwe ndetse bamwe bagapfa.

Ikindi kibazo usanga kigaragara kuri ayo mashuri n’ahambukirwa n’abanyeshuri, ni uko nta byapa byabugenewe biburira abatwaye ibinyabiziga ko hari ibigo by’amashuri, nk’uko bigaragara ahandi hari imihanda ya kaburimbo.

Umukozi w’akarere ushinzwe ibikorwaremezo avuga ko icyo kibazo bazagikorera ubuvugizi, ahakenewe ibyapa bikongerwamo.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka