Ngoma: Yatoraguwe mu kiyaga nyuma yo kuburirwa irengero yagiye mu murima
Bagaragaza Jean Damascene wari utuye mu mudugudu wa Bugaraga, akagari ka Buriba, umurenge wa Rukira ,Akarere ka Ngoma, umurambo we watoraguwe mu kiyaga cya Rwabizigira tariki 17/01/2014 yatawemo nyuma yo kwicwa.
Uyu mugabo yari yaburiwe irengero mu gitondo cyo kuwa16/01/2014, ubwo yari yazindutse agiye gusarura ibishyimbo mu murima we.
Nkuko bisobanurwa n’umugore wa Nyakwigendera ngo nyuma yuko abonye umugabo we atinze kandi yari yagiye mu mirima ye mu gitondo, yaje kujya kumurebera mu murima aho yari yagiye niko kumubura aragaruka.
Akomeje kumubura nibwo yaje kumenyesha inzego z’umutekano niko gutangira kumushakisha.
Mu makuru yamenyekanye atanzwe n’abana bari bagiye kuvoma kuri iki kiyaga uyu mugabo yasanzwemo yatawemo, bavuze ko ngo babonye umugabo bakunda kwita Mpongo wo mu karere ka Kirehe baturanye babonye akubita nyakwigendera.
Aba bana bavuze ko mu gitondo ubwo bajyaga kuvoma basanze uyu mugabo bakunze kwita mpongo ari kumwe n’umugore we ndetse n’abana be barimo gukubita nyakwigendera , bamushinja kuba yarajyanye ibiti bari batemye bakabisiga hafi y’umurima we.
Ababa bana ngo babonye imirwano ikomeye bahita biruka berekeza ku kiyaga kuvoma bagarutse babura umuntu n’umwe muri ba bandi barwanaga.
Umugore wa nyakwigendera nawe yaje kwemeza ko koko bari basanzwe bagirana amakimbirane bapfa icyo giti kiri mu mbibi z’imirima yabo.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukira, bwasabye abaturage kujya bamenyesha ubuyobozi amakimbirane ayariyo yose kugirango akemurwe aho guceceka bikavamo no kwicana.
Police y’igihugu ikomeje gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane amakuru ya nyayo yicyaba cyarateye urupfu rw’uyu nyakwigendera.
Nyakwigendera asize abana batatu, uyu bikekwako ariwe wa mwivuganye we acumbikiwe kuri sitasiyo ya police ya Kirehe.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|