Ngoma: Yasize buji mu cyumba yaka ajya kugura ikarita ya telephone agarutse asanga inzu ikongotse

Umusore witwa Mungarakarama Simeon utuye mu kagali ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo mu akarere ka Ngoma, yasize buji mu cyumba agiye kugura ikarita ya telephone agarutse asanga inzu yose iri gushya.

Nyiri inzu yemeza ko akeka ko buji yasize yaka mu cyumba yaba ariyo ntandaro y’iyi nkongi y’umuriro kuko ngo iyi nzu nta mashanyarazi igira kuburyo bakeka ko ariyo yateye iyi nkongi.

Kubera uburyo iyi nkongi y’umuriro yahise ifata inzu ibintu byinshi uyu musore yari atunze matera ebyiri imwe ya simple indi ya double, ibikapu bine n’inkweto imiguru ine ndetse n’imyenda n’ibindi byakongokeye mu nzu, nubwo abaturage bamuhuruye bakabasha kuzima iyi nzu.

Umunyamabanga nsgingwabikorwa w’akagali ka Cyasemakamba, Baganizi Frederic, agira inama abantu bose kwitondera gukoresha buji mu byumba cyangwa ahandi hantu hegereye za matera cyangwa imyenda kuko zishobora guteza impanuka.

Yagize ati “Akenshi usanga amabuji akoreshwa cyane iyo umuriro wabuze, nasabaga abantu bose ko igihe bacanye buji mu byumba cyangwa ahandi hantu hari ibintu byashobora gukongeza umuriro ko bajya baba hafi yazo kugirango zidahenuka cyangwa umwana akaba yayishyira ku bintu bigakongeza umuriro mu nzu.”

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka