Ngoma: Yasanze gerenade ebyiri mu gishyitsi cy’igiti arimo yasa inkwi

Habumugisha Osward utuye mu mudugudu wa Rwankamba, akagali ka Cyibare umurenge wa Mutendeli akarere ka Ngoma, ubwo yarimo yasa inkwi ku gushyitsi cy’igiti cy’umuvumu kuwa 15/05/2014 yaguye ku bisasu bibili bya grenade byari byarakuriweho n’iki giti.

Izi grenade ebyiri ngo zari mu ishashe kandi zarashaje kuburyo ngo bigaragara ko zimaze igihe kinini zihajugunwe; nkuko bivugwa nabazibonye aho ziri.

Habumugisha avuga ko ubwo yari arimo kwaga igishyitsi cy’igiti cy’umuvumu cyari cyaratemwe cyarumye, yaje kwasa abona ibintu bibiri atazi akeka ko byaba ari ibisasu agahamagara abantu baza bagasanga aribyo akihutira kubibwira ubuyobozi.

Munyabugingo Justin umwe mu bageze ahari ibi bisasu, yavuze ko ibyo bisasu yabonye bishaje uko ari bibili kandi anabona igishyitsi cy’igiti cyabisanzwemo ubwo Habumugisha yasaga inkwi zo gucana.

Yagize ati “Uwo mugabo wabibonye yari ari kwasa inkwi ku gishyitsi cy’igiti akubise ishoka abisangamo hagati byari byararengewe n’igiti niko yabivuze. Gusa bigaragara ko bishaje cyane ,ubu abaturage baba babirinze ko hatagira ubyegera.”

Ubwo twavuganaga kuri uyu wa 22/05/2014, umuyobozi w’umurenge wa Mutendeli wabonetsemo ibi bisasu, Maurice Japhet, ku murongo wa telephone yavuze ko ibyo bisasu byabonetse kuwa 15/05/2014 bakihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe ngo zize kubijyana none ko bizera ko bikurwaho vuba.

Yanakanguriye umuntu wese wabona ikintu atakizi kubimenyesha ubuyobozi akirinda kugikoraho cyangwa kugikinisha.

Abaturage nta kibazo bafite kuko ngo hamaze kugera n’inzego z’umutekano zikababuza ko hatagira uhegera kugeza igihe ababishinzwe bazabijyanira.

Ni ubwa mbere muri uyu murenge hagaragaye ibisasu bikekwa ko byahajugunwe mu ntambara, ariko umurenge byegeranye wo byagiye bigaragaramo maze bikajyanwa n’inzego z’umutekano zibifitiye ububasha.

Umurenge wa Mutendeli wabonetsemo ibi bisasu kandi uturanye n’igihugu cy’u Burundi hakaba hari abakeka ko byaba byarajugunwe n’ingabo zatsinzwe ubwo zahungaga kuko ngo zahanyuze zihunga zimaze gutsindwa n’Inkotanyi.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka