Ngoma: Yakuruwe n’imodoka hafi kilometero nyuma yo gufatwa n’imigozi yari iri iyirimo
Iradukunda Fisto w’imyaka 18 wo mu mudugudu wa Mpandu, akagali ka Karama umurenge wa Kazo, akarere ka Ngoma, yabonetse akuruwe n’imodoka imukurura hasi ariko abayitwaye batamenye ibyabaye.
Abaturage bavuga ko bahagaritse iyi modoka ikanga guhagarara kugera ubwo ikuruye uyu muhungu ahangana hafi kilometero imwe igahagarara igiye gukuramo umuntu wari ugeze aho ajya ayirimo.
Mu ma saa kumi n’ebyiri bishyira saa moya z’umugoroba kuri uyu wa 04/06/2014, imodoka yo mu bwoko bwa Hilux Double Cabinet yahagaze ngo ikuremo umuntu wari uyirimo nuko shoferi abona umuntu wafashwe n’umugozi yagendaga imukurura mu muhanda.
Abatuye uyu mudugudu waho yanyuze bavuga ko bahagaritse kenshi uyu mushoferi witwa Nsengiyumva Sudi, akanga guhagarara ari ko uyu muhungu agenda atabaza n’abaturage bahagarika iyi modoka. Uyu mushoferi avuga ko atari yamenye ko habaye ikibazo.
Uyu muhungu yahise ajyanwa kwa muganga yakomeretse ariko ubuyobozi bwemeza ko nyuma yo kugera kwa muganga bamufashije akaba agenda yoroherwa kandi ko bidakanganye cyane.
Hari abavuga ko nyirabayazana w’iyi mpanuka ari uko uyu muhungu yuriye iyi modoka rwihishwa (bimwe bita kurya umunyenga) maze mu gihe ashatse kuyipandurura agafatwa n’uyu mugozi akitura hasi ikamukurura.
Uyu musore ariko ubwo bamusangaga mu bitaro yavuze ko atigeze yurira iyo modoka ko ari ikigozi cyamusanze aho yari imunyuzeho kikamwizingiriraho ikamukurura.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo ibi byabereyemo, Buhiga Josue, avuga ko hari umuco mubi ujya ugaragara w’abantu cyane cyane abana biruka inyuma y’imodoka bakazurira igihe babonye zinyuzeho bavuga ngo ni ukuziryaho umunyenga.
Uyu muyobozi yasabye ababyeyi n’undi muntu wese wabona umwana ugerageza kurira imodoka igenda ko yamubuza ndetse n’ababyeyi bakabibuza abana babo kuko byateza impanuka zitunguranye.
Uretse kurira imodoka zigenda hari nabo usanga buriye imodoka nini zitwara imizigo bitendetse hejuru yayo hakaba hari nubwo biteza impanuka zikomeye zirimo imfu nkuko hari aho byagiye bigaragara.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|