Ngoma: Yakubise umuhini mu mutwe uwari waje ashinja umwana we ubujura bimuviramo urupfu
Bakundukize Theoneste w’imyaka 52 wari utuye mu mudugudu wa Gatovu, akagali ka Gatonde umurenge wa Kibungo, yakubiswe umuhini mu mutwe bimuvuramo urupfu ubwo yari yagiye ku muturanyi we gushaka inkweto ze yakekaga ko umuhungu waho yazibye.
Ubu bwicanyi bwabaye ku gicamunsi cya tariki 13/07/2014, ubwo Mukamazimpaka Zamuda w’imyaka 43 yakubitaga uyu Theoneste umuhini mu mutwe. Mukamazimpaka Zamuda wakubise Theoneste umuhini hamwe n’umuhungu we Asmani Ndayishimiye bose bahise batabwa muri yombi.
Intandaro y’uru rupfu ngo yabaye ibura ry’inkweto za nyakwigendera Bakundukize Theoneste ubwo yaburaga inkweto ze akihutira kujya kuzishakira ku muturanyi we ngo kuko ngo umuhungu waho witwa Ndayishimiye Asmani w’imyaka 18 bari baherutse kumufatana ibishyimbo yabibibye.
Ubwo yageraga muri uru rugo ashaka inkweto ze ngo baje gushyamirana bagera naho bashaka kurwana ngo kuko uyu musore wakekwagaho ubujura ngo yasohokanye umuhoro,ubwo nibwo nyina w’uyu musore (Zamuda) yazanaga umuhini awukubita Theoneste mu mutwe asa n’upfuye abantu bahuruye bamujyana kwa muganga.
Nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’umurenge wa Kibungo, Mapendo Girbert, ngo ubwo abaturanyi bahururaga basanze uyu musaza yakubiswe umuhini mu mutwe bihutira ku mujyana kuri poste de sante ya Rubona ari naho yahise agwa tariki 13/07/2014.
Hari amakuru avuga ko uyu nyakwigendera akigera muri uru rugo ngo baje kugirana amakimbirane n’uyu Asmani bagera naho barwana kubera ko uyu musore yari azanye umuhoro ngo amuteme.
Bafatanye mu mashati bararwana nibwo nyina w’uyu musore Asmani yinyabije mu gikari afata umuhini araza awukubita uyu musaza mu mutwe ahita agwa hasi.
Umuyobozi w’umurenge wa Kibungo, Mapendo Girbert, akomeza asaba abaturage kwirinda kwihanira ahubwo igihe habaye ikibazo bakihutira kubimenyesha ubuyobozi bukabakiranura.
Umuvugizi wa Police y’igihugu mu ntara y’Iburasirazuba, SS Nsengiyumva Benoit, nawe asaba abaturage kwirinda kwihanira kuko bibashyira mu cyaha gikomeye.
Igihe aba bakekwaho ubu bwicanyi bahamwa n’iki cyaha cy’ubwicanyi bahanwa n’ingingo ya 151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda giteganya igifungo cya burundu ku cyaha cy’ubwicanyi.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|