Ngoma: Yagiye kwiba amakara ku modoka iri kugenda aragwa ihita imuca hejuru

Kalisa ukomoka mu murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma yagonzwe n’ikamyo nini ikururana ubwo yageragezaga kuyurira ashaka kwiba imifuka y’amakara yari ihetse hejuru yayo maze arahanuka agwa mu ipine ihita imunyura hejuru mu ijoro rya tariki 12/05/0212 ahagana saa sita z’ijoro.

Iyo kamyo yari ivuye Tanzaniya yerekeza i Kigali igeze mu murenge wa Kibungo akagari ka Cyasemakamba hafi yaho bita mu ivundika. Uwo imodoka yagonze ngo bakundaga kumwita Kalisa, akaba yaravukaga mu murenge wa Gashanda ho mukarere ka Ngoma; nk’uko amakuru aturuka ku bayobozi bw’inzego z’ibanze avuga.

Kalisa yari hejuru y’iyo kamyo ashaka kujya gupakurura amakara aterera bagenzi be bari hasi. Uwitwa Rudomori avuga ko yabonye umuntu ahanuka ubundi agwa mu muhanda ikamyo ihita imunyuraho arapfa.

Rudomori yagize ati “Ubundi ibi ni ibirara bijya hejuru y’imodoka nini bikaziba nawe yagiye kwiba imifuka y’amakara none dore arapfuye. Njye nabonye amanuka umutwe ipine iba iwunyuze hejuru ubwonko bugwa nko muri metro ebyiri.”

Ubwo twahageraga mu gitondo cyo ku cyumweru umuhanda hari amaraso menshi ariko umurambo wa nyakwigendera wari wajyanwe mu bitaro bikuru bya Kibungo.

Muri ako gace uwo Kalisa yagongewemo hakundaga kuba amabandi yibaga imodoka nini ariko nyuma y’aho inkeragutabara zihagereye ngo icyo kintu cyari cyaracitse; nk’uko bitangazwa na Kamanzi Lucien, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyasemakamba.

Yabisobanuye agita ati “Higeze kujya haba abajura bibaga essence z’amakamyo yaparikaga hafi aho bakazivoma, ikindi hari n’uburyo buriraga izi modoka nini zijya Tanzaniya ,yaba yashyizeho nk’amakara cyangwa ikindi kintu bakagihanura bakakiba ariko byari byaracitse. Ubwo byongeye kwaduka.”

Imodoka yagonze uyu muhungu yakomeje iragenda kuko itanabimenye, abantu nabo baje guhurura bahise bajya gutabara basanga yapfuye bituma batareba puraki z’iyo modoka. Iyi modoka yavaga inzi za Tanzaniya yerekeza umuhanda ujya i Kigali.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka