Ngoma: Yagerageje kwiyahura avuga ko ashaka gusanga mukuru we n’umwana we bapfuye

Sindikubwabo Vedaste w’imyaka 29, utuye mu mudugudu wa Amahoro akagali ka Karenge, umurenge wa Kibungo akarere ka Ngoma, arwariye mu bitaro bikuru bya Kibungo nyuma yo kugerageza kwiyahura agakurwamo n’abantu aho yari yimanitse mu giti mu ijoro ryo ku wa 12/01/2014.

Uyu mugabo ngo yabwiye umugore we ko ashaka gusanga mukuru we wapfuye ndetse n’umwana we uherutse gupfa niko guhita afata umuguha (ikiziriko) ajya kwiyahura, umugore nawe ajya gutabaza baje bamukura mu mugozi atarapfa.

Uyu mukuru we avuga ko yashakaga gusanga ngo nawe yari yapfuye yiyahuye. Nyuma yo gukurwa muri uyu muguha, ntiyanyuzwe ahubwo ngo yahise yiruka yongera kwimanika mu giti hejuru bamukurikiye bamusangamo niko gutema uwo mugozi agwa hasi; nk’uko bisobanurwa n’umugore we, Nirere Joyce.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Karenge ibi byabereyemo, Karasira Emile, yemeje aya makuru avuga ko nawe amakuru afite aruko uwo mugabo nta mpamvu ifatika bari bwamenye yamuteye kugerageza kwiyahura uretse kuvuga ko ngo asanze mukuru we.

Ababashije kugera aho arwariye ku bitaro bya Kibungo, bavuga ko atari arembye ko gusa icyari cyatumye akomeza kuguma mu bitaro ari umugongo wari wavunitse kuko umugozi batemye ubwo yari yagiye kwiyahura ubwa kabiri hari mu giti cya metro eshanu.

Muri uku gutema umugozi baramira ubuzima bw’uwari wishyize mu kagozi (Sindikubwabo) ngo yahise ahanuka yitura hasi avunika ibice birimo umugongo.

Uretse mukuru w’uyu mugabo wapfuye yiyahuye, ngo n’umwana w’uyu mugabo Sindikubwabo ngo yapfuye kuburyo butunguranye aho yaryamye na nyina mugitondo bagasanga yapfuye hagakekwa ko yaba yarishwe n’amashereka yaba yaramugiye mu mazuru basinziriye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka