Ngoma: Yafatiwe mu mukwabu ahita ajyanwa kwa muganga kuko yari yabyariye mu rugo

Umukwabu wakorewe mu kagali ka Gahima, umurenge wa Kibungo tariki 30/12/2013, wafatiwemo umubyeyi waraye abyariye mu rugo niko guhita yihutishwa ajyanwa kwa muganga aho guhita asubizwa iwabo nk’uko abandi barindwi byabagendekeye.

Uyu mubyeyi witwa Josiane yashakanye na Banganyira Jean Pierre bakaba bavuga ko bakomoka mu karere ka Rutsiro ariko babaga mu karere ka Ngoma mu buryo butemewe n’amategeko kuko batari baribaruje mu buyobozi.

Ubuyobozi bw’akagali ka Gahima uyu muryango wabarizwagamo, butangaza ko uyu mubyeyi yajyanwe kwa muganga nubwo nta kibazo yari afite kubera ko atari yabyariye kwa muganga ngo barebe niba nta kindi kibazo kubyarira mu rugo byaba byamugizeho.

Ndaruhutse Jean De Dieu, umuyobozi w’aka kagali ka Gahima, yatangaje ko abandi basanze babaga muri aka kagali kuburyo butazwi bahise basubizwa iwabo ngo bazane icyangombwa kigaragaza ko batatorotse ubutabera.

Mu kwezi gushize, umuyobozi w’akarere ka Ngoma yari yasabye abaturage bo mu murenge wa Kibungo n’ahandi kujya bacumbikira umuntu aruko yavuye mu buyobozi kwimenyekanisha ko ahaba mu rwego rwo kwirinda ubujura no kwirindira umutekano.

Abantu 79 nibo bafatiwe muri uyu mukwabu

Muri uyu mukwabu wabereye mu kagali ka Gahima, umurenge wa Kibungo akarere ka Ngoma mu gitondo cyo kuri uyu wa 30/12/2013 hafaswe abantu 79 barimo abadafite ibyangombwa 59, inzererezi 12 n’abantu umunani babaga mu kagali baraje gushaka imibereho bataribaruje mu ikayi y’umudugudu nkuko amategeko abiteganya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gahima, Ndaruhutse Jean de Dieu, yemeje aya makuru anavuga ko abo bantu umunani basanze bataribaruje mu mudugudu basabwe gusubira aho baturutse bakazana icyangombwa kigaragaza ko batahungaga ibyaha.

Igikorwa cy’umukwabu gikozwe nyuma yuko mu kagali ka Mahango bituranye n’aka ka Gahima havugwaga ubujura bw’abantu bazaga bakiba ibintu bitandukanye ndetse abandi bakonona ariko nyuma yo gufata ingamba zo gukaza amarondo ngo ibikorwa nk’ibyo byaragabanutse.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka