Ngoma: Yafatiwe mu cyuho ateka kanyanga

Habineza Emmanuel wo mu murenge wa Mugesera, akagali ka Mugatare, kuva ejo ari mu maboko ya polisi kuri station ya Sake nyuma yo gufatirwa mu cyuho iwe mu rugo saa munani z’amanwa atetse kanyanga.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Mugesera, Bizumuremyi Jean Damascene, avuga ko basanze Habineza arimo guteka kanyanga kandi ko yiyemerera ko yari asanzwe akora uwo murimo. Habineza yemeza ko aramutse ahawe imbabazi atazongera kubikora.

Habineza yafatanwe ijerekani ya kanyanga yari arimo ateka hamwe n’ibikoresho akoresha mu kuyiteka birimo ingunguru n’ibindi.

Bizumuremyi avuga ko ibikorwa byo guteka iyi nzoga kugeza ubu ifatwa nk’ikiyobyabwenge. Yemera ko hari abantu bayicuruza mu murenge ayobora ariko ko hamwe n’inzego z’abaturage zirimo community policing batanga amakuru maze bagafatwa kandi ko bazajya bashyikirizwa ubutabera.

Yagize ati “Guca ibi biyobyabwenge si ikintu cyoroshye ariko turizera ko dufatanije n’abaturage baduha amakuru bizashoboka tuzice kuko ari zo zitera umutekani muke mu ngo ndetse no mu murenge wacu.”

Guteka cyangwa gucuruza kanyanga ni icyaha gihanirwa mu Rwanda kuko kanyanga ifatwa nk’ikiyobyabwenge. Raporo zishyirwa ahagaragara yaba kurwego rwa polisi cyangwa inzego zibanze bigaragara ko ibiyobyabwenge nka kanyanga, urumogi ndetse n’ibindi aribyo biza ku isonga mu guhungabanya umutekano birimo kwica no gukomeretsa.

Jean Claude Gakwaya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka