Ngoma: Yafatanywe depo y’urumogi yaririmo n’amafaranga 733,500
Murasira Diogene bakunda Kadafi w’imyaka 30, utuye mu mudugudu wa Rubimba, akagali ka Cyasemakamba umurenge wa Kibungo, yafatanywe depo y’urumogi yabikaga mu cyumba agashyiramo n’ibikarito bivamo sima yarupfunyikagamo.
Urumogi yasanganywe yari asigaranye ni ibiro 22 byari bisutse hasi muri icyo cyumba, ndetse n’amafaranga ibihumbi 540 byari biri muri icyo cyumba kigaragara nkaho cyagenewe kubika urwo rumogi hamwe n’ibikarito arupfunyikamo.
Andi mafaranga bayasanze mu kindi cyumba araramo agera ku 193,500 yose bikekwa ko yaba ariyo yari amaze gucuruza muri urwo rumogi. Murasira yafashwe mu mukwabu wakozwe n’ingabo z’igihugu na Polisi mu rukerera rwo kuwa 18/07/2013.

Si ubwa mbere uyu musore afatwa kuko ngo byari inshuro ya gatatu afashwe afatanywe urumogi. Uyu musore wabanje kubeshya amazina ye bwite, nyuma kaza kumenyekana neza habonetse indangamuntu ye, avuga ko yari amaze amezi umunani acuruza urumogi.
Uyu musore kugera ubu bivugwa ko yari amaze kugura imodoka ebyiri, ariko hagaragaye amasezerano y’ubugure bw’imodoka ya Hiace (taxi) yaherukaga kugura.
Uyu musore uru rumogi yarubikaga mu rupangu yubatse muri imwe mu cyumba (annexee), ariko izindi nzu akazikodesha abanyeshuri biga muri za auto-ecole no mu mashuri yisumbuye nk’uko yabivuze.

Abaturanyi b’uyu musore bavuga ko byavugwaga ko acuruza urumogi, bakanavuga ko batunguwe no kubona umusore wari ufite amafaranga menshi ndetse n’imodoka acuruza ibiyobyabwenge.
Baganizi Frederic, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Cyasemakamba, yatangaje ko ashimira abaturage kugutanga amakuru yahakekwa ibiyobyabwenge ngo bifatwe. Yongeraho ko mu akagali ayobora hagaragaramo ibiyobyabwenge birimo n’urumogi.
Si ubwa mbere umukwabu nk’uyu ukorwa ugafata benshi barimo n’inzererezi, ubuyobozi mu karere ka Ngoma buherutse gutangaza ko imikwabu nk’iyi itanga umusaruro kuko bigabanya ubujura muri uyu mugi.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|