Ngoma: Yafatanwe insinga z’amashanyarazi avuga ko ari umukozi wa EWSA

Iraguha Remmy, ukomoka mu mugi wa Kigali akaba acumbitse mu murenge wa Kibungo yafatanwe insinga z’amashanyarazi mu rugo mu mukwabu wabaye kuri uyu wa 18/07/2013.

Uyu musore avuga ko ari umukozi w’Ikigo cya Leta gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashyanyarazi (EWSA ) ishami rya Ngoma ariko ubuyobozi bwa EWSA ishami rya Ngoma bwahakanye ko atigeze abakorera ndetse ko nta mukozi wabo utahana insinga.

Umuyobozi wa EWSA Ngoma, Mugeni Genevieve, yatangarije itangazamakuru ko uyu mukozi yakoreraga abantu batsindiraga amasoko yo gukora ibintu bimwe na bimwe ku ishami rya EWSA Ngoma ariko ko atari umukozi wa EWSA.

Yongeraho ko Iraguha bafite amakuru ko yirukanywe na rwiyemezamirimo yakoreraga akekwaho kumwiba insinga bityo ko agomba gushyikirizwa ubutabera agakurikiranwa kuri izo nsinga yafatanwe.

Yagize ati “Ntamukozi wacu wemererwa gutahana insinga mu rugo ngo azibikeho, kandi naho uyu musore yakoreraga bamwirukaniye icyaha cyo kwiba insinga. Akurikiranwe nk’abandi bose bakekwaho kwiba insinga.”

Remmy uvuga ko akora muri EWSA izi nizo nsinga yafatanwe mu rugo aho yari yarazibikije.
Remmy uvuga ko akora muri EWSA izi nizo nsinga yafatanwe mu rugo aho yari yarazibikije.

Uyu musore wavugaga ko yarari muri konje yahawe na EWSA we avuga ko izo nsinga yari yazisaguye akora noneho akazibitsa umuntu ari naho zafatiwe mu mukwabu wakozwe na police n’ingabo z’igihugu.

Uyu musore yongeraho ko insinga we afite atari izivugwa ko zibwa kuko ari izijyana umuriro muri Cash power. Yiyemerera ko yakoze amakosa yo kwibikaho insinga bitemewe.

Mu biherutse gushyirwa ahagaraga n’ikigo cya EWSA ishami rya Ngoma, bagaragaje ko bamaze kwibwa inshinga zifite agaciro ka miliyoni icumi muri uyu mwaka wa 2013.

Uku kwiba insinga bitera abaturage batari bake ikibazo cyo kudacanirwa mu makaritsiye aho batuye kuko insinga ziba zibwe. Abarenga batatu bari gukurikiranwa n’inkiko ku kwiba insinga z’amashanyarazi harimo n’abafatiwe mu cyuho baziba.

Uyu mukwabu wabaye tariki 18/07/2013 kandi wafatiwemo inzererezi, ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga zinkorano zitemewe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka