Ngoma : Yafatanwe ibiti 39 by’urumogi yarabiteye mu murima w’ibigori

Gatanazi Cyprien w’imyaka 20, ukomoka mu murenge wa Zaza akagali ka Nyagasozi, kuri uyu wa 16/01/2014, yafatanwe urumogi ibiti 39 by’urumogi aho yari yateye mu murima w’ibigori uri mu gikari iwe.

Amakuru y’ubu buhinzi bw’urumogi yatanzwe n’abaturage babibwiye ubuyobozi maze ku bufatanye na police bamuta muri yombi.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Gatanazi yahise ajyanwa kuri station ya police ya Sake ngo akurikiranwe kuri icyo cyaha cyo guhinga urumogi nikimuhama azahanwe n’amategeko.

Amakuru y’ifatwa ry’uyu Gatanazi yemejwe n’umuyobozi w’umurenge wa Zaza, Kibinda Aimable, anavuga ko nk’ubuyobozi nyuma yo kumenya ayo makuru bahise bafatanya na police bagafatana uwo muntu ibiti 39 by’urumogi yarabihinze.

Ubuyobozi bushima ubufatanye bw’abaturage mu kugaragaza abanyabyaha no kwirindira umutekano bakumira ibyaha batanga amakuru kubyateza ikibazo.

Bamwe mu baturage bahaturiye bavuga ko urwo rumogi yari yararuhinze ahantu mu gikari mu rutoki maze aruhingana n’ibigori (mu murima w’ibigori) kuburyo ngo yabihinze nk’akarima k’igikoni.

Urumogi mu Rwanda ntirwemewe kuko rufatwa nk’ikiyobyabwenge bityo icuruzwa ryarwo cyangwa kurunywa bikaba bihanirwa n’amategeko.

Ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga biri mu bitera ibyaha byinshi by’urugomo, gufata ku ngufu , gukubita no gukomeretsa nkuko bigarazwa n’inzego za police ndetse n’ubuyobozi.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka