Ngoma: Umwana yishwe n’umwuzure

Nsanzimana w’imyaka 14 wo mu mudugudu wa Mutukura, akagari ka Kibare, umurenge wa Mutendeli, yaguye mu mazi y’umwuzure ubwo yari yagiye kuvoma, tariki 26/05/2012, ahita yitaba Imana.

Ubwo Nsanzimana yari kumwe n’abandi bana bagiye kuvoma mu ma saa tanu z’amanywa bageze ahitwa Kibare maze bajya mu twato twari aho ngo barye umunyenga maze burarohama Nsanzimana ahasiga ubuzima; nk’uko bisobanurwa n’abana babiri bari kumwe.

Micomyiza, se ubyara Nsanzimana, avuga ko urupfu rw’umwana we rufite aho ruhuriye n’ibura ry’amazi mu murenge wa Mutendeli amaze imyaka igera ku icumi yarabuze kandi amavomero ahari.

Yagize ati “Iri bura ry’amazi niryo rituma abana bacu bajya ahantu bashobora kuba bahahurira n’ibibazo nk’uko byagendekeye umwana wanjye.”

Ikibazo cy’amazi mu murenge wa mutendeli nticyahwemwe kuvugwa hirya no hino mu bitangazamakuru ndetse ubuyobozi bwigeze gutanga igihe kingana ukwezi n’igice ngo icyo kibazo kibe cyakemutse ariko ubu amezi abiri n’igice arashize amazi akiri umugani muri uyu murenge.

Nsanzimana witabye Imana yari afite abavandimwe babiri n’ababyeyi bombi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka