Ngoma: Umusore yishwe akaswe ijosi

Umurambo w’uwitwa Niyoyita Jean De Dieu watoraguwe tariki 06/04/2012 wakaswe ijosi mu mudugudu wa Mvumba akagali ka Kirama umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma.

Niyoyita wari ufite imyaka 20 yari umukozi wita ku nka za Pasteur wa ADPER witwa Nzeyimana Frodouard; umurambo we watoraguwe aho yakundaga gutema ubwatsi.

Yaje mu karere ka Ngoma gushaka imibereho avuye iwabo mu karere ka Musanze.
Niyoyita yari amaze iminsi igera ku cyumweru baramubuze batazi aho aba, nyuma aza kubonwa n’abantu mu gisambu aho yakundaga guca ubwatsi bw’inka; nk’uko Pasiteri Nzeyimana wari umucumbikiye abisobanura.

Nyuma y’imenyekana ry’uru rupfu abantu babiri barimo na Pasteur Nzeyimana bari mu maboko y’ubutabera bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mwana. Undi muntu ufunze afitanye isano na pasiteri Nzeyimana. Bamufunze kubera ko bamusanganye irangamuntu ndetse naterefone bya nyakwigendera abifite bityo bituma akekwa ko yaba hari aho ahuriye n’urupfurwe.

Nubwo umurambo w’uyu musore watoraguwe aho yajyaga aca ubwatsi bw’inka, ababyiboneye bemeza ko atariho yiciwe kuko ngo nta maraso cyangwa ibindi bimenyetso bihagaragara kandi ngo abantu bamuzanye bahise bamworosa ibyatsi.

Uwo murambo watoraguwe umaze kwangirika (uyu musore yabuze tariki 30/03/2012) uhita ujyanwa mu bitaro bikuru bya Kibungo,byari biteganijwe ko wagombaga gushyingurwa kuri uyu wa mbere tariki 09/04/2012 mu irimbi ry’ibitaro; nk’uko bitangazwa n’umukozi w’umurege wa Kazo ushinzwe imibereho myiza Munyamahoro, Nyagasaza Innocent.

Si ubwa mbere muri uyu murenge havuzwe ibikorwa by’ubwicanyi kuko no mu kwezi gushize hapfuye abantu babiri umwe azize inkoni kugeza ubwo apfuye, undi akaba ari umugore wakubiswe ishoka n’umugabo we aramwica.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka