Ngoma:Umusaza yakubiswe icyuma mu musaya arapfa bamufungirana mu nzu

Muramyangango Dauda w’imyaka 59 wo mu mudugudu wa Mpinga, akagali ka Akaziba, umurenge wa Karembo yasanzwe mu nzu iwe tariki 11/06/2012 umurambo we utangiye kwangirika nyuma yo kwicwa agafungiranwa mu nzu.

Umwe mu baturanyi be yumvishije umunuko ukabije ku nzu y’uyu musaza maze yihutira gutabaza baje basanga nyakwigendera yarakubiswe icyuma cya rasoro y’imodoka mu musaya, amaze gupfa bamushyira munsi y’igitanda ubundi bamufungirana mu nzu.

Uyu musaza yibanaga ariko abaheruka kumubona bwa nyuma ngo bamubonye tariki 07/06/2012; nk’uko bitangazwa n’abaturanyi be.

Nubwo ntawe urafatwa ngo ahamwe icyaha cyo kumwica harakekwa ko yaba yishwe n’ibirara bibiri bari bafitanye amakimbirane kuko ngo yabireze ko bifite imbunda nyuma biza gutoroka.

Majyariwa utuye muri aka kagali akaba n’umu local defense yatangaje ko bakeka ibibandi bibiri byatorotse nyuma yuko bimenyekanye ko bitunze imbunda maze bikaba byaragiye bivuga ko Muramyangango ariwe wabivuze.

Yabisabanuye atya “Si ubwa mbere bimugiriye urugomo ahubwo biherutse kumukubita ajyanwa mu bitaro bivuga ko ngo yabivuze ko bifite imbunda, turumva nta bandi bamwishe nibyo kuko bimaze iminsi byaratorotse”.

Ubuyobozi bw’akagali busobanura ko abaturanyi b’uwo musaza ngo bari bazi ko yagiye gusura abahungu be i Rwamagana nk’uko yajyaga abikora.

Si mu murenge wa Karembo gusa havugwa inkuru y’ubwicanyi kuko mu nama y’inteko rusange y’akarere ka Ngoma yateranye tariki 12/06/2012, abayobozi b’umutekano mu ntara bavuze ko no mu karere ka Bugesera hatoraguwe umurambo mu gihuru mu gihe muri Gatsibo umwana na nyina bivuganye umugabo nyiri urugo byose bibaye muri iki cyumweru.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka