Ngoma: Umurambo watahuwe umanitse mu giti ariko nyakwigendera yayoberanye
Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 utaramenyekana umwirondoro yasanzwe mu giti cy’umwembe yimanitse mu kagozi mu mudugudu wa Kinanira, akagari ka Nyamagana, mu murenge wa Remera ho mu karere ka Ngoma.
Uyu murambo wabonywe wari uzindutse ajya mu murima anyuze ku giti cy’umwembe abonamo umuntu usa n’uwimanitse mu mugozi ahita atabaza inzego z’umutekano.
Umuyobozi w’akagari ka Nyamagana, Habiyaremye Saratien, yemeje ibijyanye n’aya makuru avuga ko nyuma yo kubona uyu murambo batabaje inzego z’umutekano bagasanga ariko nta cyangombwa na kimwe afite kandi banabaza abaturiye aho bagasanga ntawe umuzi.
Nyuma yo kubura nyirawe, ngo yahise ajyanwa ku bitaro bikuru bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Uyu muyobozi w’akagali aravuga ko nta muntu wari ukwiye gufata umwanzuro wo kwiyahura kuko atari wo muti w’ibibazo umuntu yaba afite uko byaba bingana kose. Ngo igihe umuntu afite ikibazo akwiye kwegera abantu ndetse n’ubuyobozi bakakimukemurira aho kwiyambura ubuzima.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|