Ngoma: Umuntu umwe yapfuye azize abajura bitwaje imbunda

Mushyikirano Paul w’imyaka 18 yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17/02/2012 abandi babiri barakomereka barashwe n’amabandi yitwaje imbunda.

Ubu bwicanyi bwabereye mu murenge wa Rugenge mu kagari ka Rujambara ubwo abo bajura bateraga umucuruzi witwa Ntirenganya Emile tariki 16/02/2012 saa mbili za nijoro.

Amabandi atatu arimo uwambaye imyenda ya gisirikari yateye uwo mucuruzi icyuma arataka maze abaturanyi bamutabaye wa mujura wambaye imyenda ya gisikari ahita arasa umwe mu bari batabaye witwa Mushyikirano Paul arakomereka bikomeye yitabye Imana akigezwa kwa muganga ku bitaro bikuru bya Kibungo.

Abo baturage bamaze kubona ko harimo n’imbunda ntacyo bari gukora ariko bakomeje kubatera ubwoba ku buryo barasaga basa n’abashaka inzira ngo bahunge. Muri uko kurasa baje no kurasa Karwera Rachel w’imyaka 17 ubu urwariye mu bitaro bikuru bya Kibungo.

Mu nama yakoranye n’abaturage, ukuriye ingabo mu ntara y’Iburasirazuba, Gen Dan Gapfizi, yavuze ko igihe cyose habaye ibintu kidasanzwe bagomba kuzajya bahita batanga amakuru mu nzego zishinzwe umutekano.

Kugeza ubu abantu babiri bari mu maboko ya polisi bakekwaho kuba muri ibi bikorwa byo kwibisha imbunda.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka