Ngoma: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore we

Kubwimana Vedaste w’imyaka 59 afungiye kuri Station ya police mu karere ka Ngoma ukurikiranweho icyaha cyo kwica umugore we bashakanye byemewe n’amategeko umurambo akawujugunya mu kiyaga cya Mugesera cyiri mubmurenge wa Mugesera.

Uyu Vedaste atuye mu murenge wa Zaza uhana imbibe n’uwa Mugesera.

Ubuyobozi butangaza ko ibikorwa nkibi by’ubwicanyi bitari bisanzwe muri aka gace bukaba kandi bunasaba abaturage kugaragaza amakimbirane kare mbere bitaragera aho abantu bicana.

Kubwimana Vedaste bivugwa ko yari bamaze igihe afitanye amakimbirane n’uyu mugore we, nyuma ngo uyu umugore aza kuburirwa irengero umugabo yavugaga ko ngo yagiye mu masengesho.

Nyakwigendera hashize igihe cyitazwi yishwe aho uwamwishe yamuhambiriye mu mufuka ajya kumujugunya mu kiyaga cya Mugesera nyuma aza kubonwa n’abarobyi barimo gutega imitego aho nabo bahise babitangariza ubuyobozi ndetse n’abashinzwe umutekano.

Bizumuremyi Jean Damascene umuyobozi w’umurenge wa Mugesera yatangaje ko ibikorwa nkibi bitari bisanzwe muri uyu murenge. Yagize ati “Ubusanzwe nta bikorwa by’ubwicanyi birangwa muri aka gace gusa ubwo bigaragaye natwe tugiye kwicara turebe icyo dukora kugirango umutekano ukomeze umere neza”.

Yakomeje asaba abaturage kujya batanga amakuru k’ubuyobozi mu gihe hari ahagaragaye amakimbirane.

Amategeko ahana y’u Rwanda igihano cyo gufungwa burundu ku muntu wese uhamwe n’icyaha cyo kwica undi ku bushake.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka