Ngoma: Umucungamari w’umurenge yazize impanuka

Umucungamari (comptable) w’umurenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma, Rwabagabo Olivier, yakoze impanuka ubwo yari atwaye moto akagongana n’imodoka yo mu bwoko bwa Dyna tariki 15/05/2012 ahita apfa.

Ubwo yakoraga impanuka, Rwabagabo wari umunyeshuri mu ishuri rikuru rya Kibungo (INATEK) yari avuye i Kibungo gukoresha igitabo cyirangiza amashuri makuru (memoire). Yakoze impanuka ubwo yari ageze mu rugabaniro rw’umurenge wa Kazo na Mutendeli ahitwa ku Muzikiti.

Iyi mpanuka yatewe nuko umushoferi w’imodoka ndetse n’uyu nyakwigendera bashushe nkaho bose barwanira guca mu gihande kimwe cy’ahantu hatangijwe n’imvura kandi bose bari bafite umuvuduko mwinshi bituma bagongana; nk’uko byemezwa n’abanonye iyo mpanuka.

Kwitonda wabonye iyi mpanuka iba yagize ati “Umunyemoto yihutaga n’umunyemodoka nawe byari uko noneho umunyemoto ashaka guca mu mukono utari uwe ahita ahuriramo n’iyi modoka ahita ayigonga, ahita agwa mu nturusi ashobora kuba yakubise igituza ku gishyitsi cy’igiti.”

Nyuma yiyo mpanuka, Rwabagabo yajyanwe ku kigo nderabuzima cya Mutendeli ameze nabi cyane maze yoherezwa ku bitaro bikuru bya Kibungo ari naho yaguye akihagera.

Iyi nkuru kandi yemezwa n’ubuyobozi nk’uko byatanzwe mu itangazo ubwo habaga inama y’akarere ka Ngoma n’abanyamakuru maze hagafatwa umunota wo kumwibuka nk’umukozi wakoreraga muri ako karere.

Rwabagabo apfuye yari ingaragu. Umuhango wo kumushyingura wabaye tariki 19/05/2012 mu karere ka Kirehe aho yakomokaga. Muri uyu muhanda hari haherutse kubera impanuka ahitwa i Gahurire maze umwana wari utwaye igari ahita yitaba Imana.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka