Ngoma: Ubujura bwo kumena amazu bwongeye kwaduka

Abatuye akagali ka Karenge umududu w’ubumwe mu murenge wa Kibungo baratangaza ko bahangayikishijwe n’ubujura bwo kumena amazu bwongeye kwaduka muri aka kagali.

Mu ijoro rya tariki 30/01/2012 abantu bataramenyekana bishe ingufuri yo k’uwitwa Mama Kennedy maze bibamo ibintu by’abanyeshuri birimo matera ndetse n’ibindi bitaramenyekana. Ubwo twandikaga iyi nkuru abanyeshuri bacumbika muri iyo nzu bari bataraza ngo hamenyekane neza ibyibwe.

Abaturanyi b’uyu mu mama bavuga ko babyutse bagasanga ibintu bimwe mubyo bataye binyanyagiye mu mbuga babikuye mu nzu bibyemo. Aba baturanyi bakeka ko byaba byakozwe n’ umuntu utari uwakure kuko bigaragara ko yari azi ko mama kenedi adahari kuko yari yaragiye i Kigali (hari hasigaye umwana muto w’umukobwa).

Uyu mwana avuga ko nta kintu yigeze yumva ahubwo ko nawe yumvishe bamuhamagara ngo naze babibye.

Umuyobozi w’ akagali ka Karerenge, Safali Adolphe, atangaza ko ubuyobozi bugiye gukaza amarondo maze bagahashya ubu bujura.

Ikibazo cy’ubujura gishobora kwiyongera igihe kidashyizwemo ingufu ngo gihashywe kuko amazu menshi nta bantu bayararamo mu gihe kitari icya week-end kuko habamo abanyeshuri biga muri INATEK.

Jean Claude GAKWAYA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka