Ngoma: Irekurwa ry’abakekwagaho kwica inka ryateje umutekano muke

Irekurwa rya Jean Damascene Biramahire w’imyaka 25 na Nkurunziza Vincent bo mu murenge wa Rukira mu karere ka Ngoma ,bari bafunzwe bazira kwica inka bazikase amara ryateje umwuka mubi hagati yuwapfushije inka nabo bafunguwe.

Aba bagabo ngo bafunguwe n’umushinjacyaha kuri uyu wa 22/04/2012, nyuma y’iminsi itandatu bafunzwe ategeka ko bajya kuburanira mu bunzi bakariha izo nka bishe dore ko umwe muri bo abyiyemerera ko ariwe wazishe.

Bakiva muri gereza, bahise baza kwishima kuri Felicien Nzabaramba wiciwe inka bitera umwuka mubi kugeza ubwo yavuze ko azamwica, nk’uko bitangazwa n’abaturanyi babo. Ati: “ yaramubwiye ati uretse I mana yonyine naho ubundi ningufata nzakwica!

Ayo magambo yatumye inzego za Leta zihagurukira icyo kibazo, n’abaturage basabira abarekuwe gusubizwa mu buroko kuko aribo basomboroje Nzabaramba.

Umukozi w’umurenge ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rukira, yatangaje ko icyo kibazo bari kugikurikiranira hafi ko ubu babimenyesheje inzego z’umutekano kuko babonaga bishobora kubyara ikibazo.

Ubwo aba bagabo bafatwaga umwe akabyemera, abiciwe inka bashatse kwihorera bashaka gukubita uwazishe ariko ubuyobozi burabakiza.

Ariko na none si ubwa mbere uyu mugabo yiciwe inka akoreweho ubugome, kuko hari n’abandi bagabo batanu akeka ko baroze ubwatsi bwahitanye indi nka ye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka