Ngoma: Ipine yaturitse bayisudira yahitanye umwe abandi bajyanwa mu bitaro

Nkurikiyingoma Donat yitabye Imana biturutse ku ipine yaturitse ubwo bayisudiraga irimo umwuka, abandi batandatu barakomereka bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kibungo.

Muri batandatu bakomeretse bajyanwe muri ibi bitaro babili bari barembye cyane kuburyo bahise boherezwa kuvurirwa mu bito bya Kaminuza biri ikigali CHUK mu gihe abandi batakomeretse bikomeye.

Abakomeretse bangiritse inzira z’ubuhumekero aho zashwanyaguritse, abandi bangirika urwasaya n’ibindi bice byo mu maso no ku mutwe.

Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Rukira, akagali ka Buriba, muri atelier isudira ibyuma tariki 10/6/2014 mu masaha ya saa saba z’amanywa.

Nsengiyaremye Jean Bosco, wakomerekeye muri iyi mpanuka ubwo twamusangaga mu bitaro bikuru bya Kibungo aho yari ari kwitabwaho n’abaganga yatubwiye ko nawe yaherutse basudira ipine yavagamo umwuka bayisudira igice kitwa ijante.

Yagize ati « Njyewe nta nubwo nari nakoze nari ndi inyuma yabo ndeba uko basudiraga iyo pine ubwo nanjye sinzi uko byagenze nibonye ndi mu bitaro. Ubundi iyo bari busudire ijante babanza kuyikura mu ipine ariko bo basudiraga irimo ; yahise iturika niyo yadukomerekeje».

Umwe mu bakomeretse bikomeye yahise yoherezwa mu bitaro bya CHUK afashwa guhumeka.
Umwe mu bakomeretse bikomeye yahise yoherezwa mu bitaro bya CHUK afashwa guhumeka.

Bamwe mu bakora umwuga wo gukanika imodoka bavuga ko iyi mpanuka yatewe n’ikosa ryakozwe n’uwasudiraga iyi jante kuko bitabaho ko umuntu asudira ijante iri mu ipine irimo umwuka.

Bakomeje bavuga ko iyo ubikoze bituma ijante (iba ari icyuma) ishyuha hanyuma igashyushya ipine (iba ari plasitic), ubundi umwuka urimo ugaturika bikaba byakomeretsa uri kubikora cyangwa akaba yanapfa kuko biba bifite ingufu nyinshi.

Ubwo twageraga ku bitaro bikuru bya Kibungo ahahise hoherezwa abakomeretse, twavuganye na Dr Uwimana Francois Xavier, ushinzwe service y’indembe n’inkomere muri ibi bitaro maze adutangariza ko muri batandatu bazanwe babili aribo barembye cyane kuburyo bahise boherezwa mu bitaro by’i Kigali muri CHUK.

Umuyobozi w’umurenge wa Rukira, Mutabazi Kennedy, nawe yemeje aya makuru avuga ko umurambo w’uwahise agwa muri iyi mpanuka woherejwe mu bitaro bya Kibungo ngo ukorerwe isusumwa.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka