Ngoma: Inzererezi ziri gushakishwa ngo zihabwe inyigisho zituma zigororoka

Kuri uyu wa 27/11/2013 mu mujyi wa Kibungo hakozwe umukwabu wo gufata inzererezi ngo zihabwe inyigisho zituma zigororoka. Hafashwe inzererezi 31.

Abafashwe bahise bajyanwa mu murenge wa Remera, aho basanze izindi nzererezi 29 zari ziherutse gufatwa zikaba zari zimazemo iminsi zigishwa amasomo kuburere mboneragihugu na za kirazira.

Izi nyigisho zizamara ukwezi kumwe zigamije gutuma uru rubyiruko ruva mu ngeso mbi z’ubuzererezi, kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura zigakurikiza indangagaciro nyarwanda.

Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe urubyiruko, Rutagengwa Jean Bosco, yatangaje ko bazakomeza gufata inzererezi ari nako zihabwa amasomo nk’ayo kugirango zigororoke.

Ikijyanye no kuba bazahabwa amasomo y’imyuga nkuko bigenda ku bajyanwe mu kigo cy’i Wawa, uyu mukozi yasubije ko ku ikubitiro aba batazahabwa inyigisho z’imyuga kuko bazamaramo igihe gito.

Mu mikwabu imaze iminsi ikorwa mu mujyi wa Kibungo hafatiwemo ibiyobyabwenge byinshi birimo urumogi, kanyanga ndetse n’inzererezi ibi byose bikaba bifatwa nk’ibiteza umutekano muke nk’urugomo, ubujura, gukubita no gukomeretsa.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka