Ngoma: Ingunguru bari batetsemo kanyanga yarabaturikanye barakomereka bikomeye
Abagabo batatu bo mu murerenge wa Kazo akagali ka Gahurire , umudugudu wa Rugenge, akarere ka Ngoma baturikanwe n’ingunguru ubwo bayitekeragamo kanyanga bakomeje kuburirwa irengero nyuma yuko bahunze bakagenda bakomerekejwe bikomeye n’iyo ngunguru.
Uvandimwe w’umwe muri aba bagabo bakomeretse yatelefonnye umwe muri abo bagabo amubwira ko bari ahantu bihishe kandi bakomeretse cyane bari kuvirirana.
Abo bagabo baturikanwe n’ingunguru batetse kanyanga ni Twagirayezu, Mouhamud na Gasarabwe bose barimo bateka kanyanga mu ishyamba ryo mu mudugudu wa Rugenge mu ijoro ryo kuri uyu wa 22/04/2014.
Umuyobozi bw’umurenge wa Kazo, Buhiga Josue, atangaza ko nyuma yo gukorana inama n’abaturage baje kumenya amakuru ko aba bakomeretse baba bari bahungiye mu murenge baturanye wa Murama maze bagezeyo barabashaka barababura.
Ubuyobozi bw’imirenge yombi ya Kazo na Murama yose yo mu karere ka Ngoma ngo buri gukorana kugirango babe babona abo bantu bavuzwe.
Kugera kuri uyu wa 24/04/2014 abo bagabo ntibataraboneka ariko hakekwa ko bashobora kuba barakomeje bakajya kwivuriza ahandi batabazi nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’umurenge wa Kazo, Buhiga Josue.
Ubwo iyi ngunguru yaturikaga abaturage bikanze amasasu
Ubwo iyo ngunguru yaturikaga mu ijoro ryo kuwa 22/04/2014 abatuye aka kagali batashywemo n’ubwoba bwinshi bibwira ko ari imbunda zaturikaga ariko baza guhumurizwa n’abayobozi nyuma yuko amakuru amenyekanye ko yari ingunguru yaturikanye abatekaga inzoga itemewe mu Rwanda bita kanyanga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka gahurire, Mukandayisenga Jeannette, avuga ko bumvise urusaku rwinshi bahita batabara basanga umuriro urimo kugurumana nyuma guturika wiyo ngunguru yari itetswemo kanyanga.
Yagize ati “Mu gihe abaturage batumenyeshaga ko bumvise urusaku rw’ibintu biturika bimeze nk’amasasu, kubufatanye n’abashinzwe umutakano mu kagari twihutiye kugera mu ishyamba ryabereyemo uko guturika dusanga umuriro ugurumana kubera iyo ngunguru bari batekemeyemo inzoga ya kanyanga yari imaze guturika.”
Mukandayisenga akomeza avuga ko iyo ngunguru yaturitse nijoro bitewe nuko abateka iyi nzoga itemewe babikora nijoro kubera gutinya ko ubuyobozi bwabata muri yombi.
Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda ibikorwa birimo ibyo kwishora mu bikorwa bitemewe nk’ibyo guteka kanyanga kuko ngo biteza ingaruka mbi. Abaturage banasabwe kujya batanga amakuru ku bantu bose bakoresha ibiyobyabwenge cyangwa bababicuruza.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|