Ngoma: Ingona iherutse kurya abagera kuri batandatu yishwe n’abarobyi

Nyuma yuko abaturage baturiye ikiyaga cya Birira mu murenge wa Rukumberi bari batewe ubwoba n’ingona yabicaga umusubizo, abarobyi barayivuganye tariki 12/02/2013.

Uwishe iyi ngona ayiteze umutego w’abarobyi ntaramenyekana kubera gutinya ko yahanwa n’ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA).

Uretse kuba iyi ngona yaricaga abaturage bahaturiye bazaga kuvoma kuri iki kiyaga, yari imaze iminsi yishe n’umunyeshuri w’umukobwa wari muri tronc-commun ku kigo cya G.S Rwintashya ho muri Rumberi.

Ku bahatuye kumva uru rupfu kuri bo ngo byari ibirori bikomeye bitewe nuko yari yarabamaze ku rubyaro. Umwe mu baturiye iki kiyaga yavuze ko ntawe utarashimishijwe n’urupfu rw’iyi ngona dore ko ngo iyo nkuru yahise ikwira hose.

Yagize ati “Mu by’ukuri dukunda ibidukikije ndetse n’ingona zirimo, ariko rwose izitumaraho abantu ntawabura kwishimira ko bazishe. Niba REMA ishaka kuzibungabunga niduhe amazi tureke kujya kuvoma muri kiriya kiyaga zibamo.”

Abaturiye iki kiyaga bavuga ko nta handi bakura amazi kuko nta mazi meza begerejwe. Ikibazo cy’amazi meza kiri mu gice kinini gituriye ibiyaga biri muri uyu murenge ndetse no mu mujyi wa Rukumberi.

Amakuru yuko iyi ngona yishwe yemezwa n’ubuyobozi bw’akagali ndetse n’ubw’akarere. Ubu buyobozi kandi bwemeza ko iyi ngona yari imaze kwivugana abantu batandatu mu mezi atatu ashize.

Nubwo abaturage bemeza ko bumva baruhutse impfu za hato na hato z’abishwe n’ingona muri iki kiyaga, nta wahamya neza ko umuti ubonetse kuko bavuga ko hashobora kuba harimo nyinshi.

Umuti urambye ni uko bakegerezwa amazi meza bityo ntihagire uwongera kujya kuvoma muri ibyo biyaga zibamo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka